skol
fortebet

‘Musigeho kubangamira abimukira’ Perezida Kagame mu Bwongereza

Yanditswe: Sunday 07, Oct 2018

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda akaba n’ Umuyobozi wa Afurika yunze ubumwe Paul Kagame yasabye abakibangamira abimukira kubihagarika kuko bidakemura iki kibazo yongeraho ko igihugu kimwe kitakwibashisha kurangiza iki kibazo.

Sponsored Ad

Yabikomojeho kuri uyu wa 7 Ukwakira 2018, ari i Londre mu Bwongereza, aho yitabiriye inama ya Komite Nyobozi y’Umuryango Mo Ibrahim foundation. Iyi nama yitabiriwe kandi n’abahoze ari abakuru b’ibihugu na za guverinoma hamwe n’abikorera kugira ngo baganire ku bijyanye n’iterambere rya Afurika.

Yavuze ko guhohotera abimukira bidakemura ikibazo asaba ababikoraga kubihagarika.

Ati “Iki kibazo ntabwo cyakemurwa n’igihugu kimwe cyonyine, tugomba gushyiraho uburyo buhamye kandi buhoraho. Icya mbere ni ukwirinda icyagirira nabi abimukira. Kubabuza kuza binyuze mu rupfu ni politiki idashingiye ku bumuntu kandi ntibibabuza kuza.”

Perezida Kagame yakomoje ku mavugurura y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika avugako Ingengo y’imari ya AU umwaka utaha yagabanutseho 12%. Ibihugu bikomeje kongera umusanzu wabyo muri uyu Muryango. Nta mafaranga agipfa ubusa. Turakora ibyo dushoboye kandi ibihugu biragenda byumva inshingano zabyo

Perezida Kagame yanakomoje ku muvururu ziri kuri uyu mugabane ati “ Ibi bikomeza kutwibutsako dukeneye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ukora neza mu gihe cya vuba”.

Iyi nama yiga ku ngingo zigamije iterambere ry’ Afurika n’ imibanire y’ uyu mugabane n’ indi iyobowe na Umunyasudani Mo Ibrahim ubwe ikaba yitabiriwe n’ abagera kuri 50 barimo n’ umuyobozi wa Common Wealth, uwahoze ari Perezida wa Mozambique Joaquim Chissano, Ellen Johnson Sirleaf wahoze ari Perezida wa Liberia n’ abandi.

Umuryango Mo Ibrahim washinzwe n’ umuherwe w’ Umunyasudani Mo Ibrahim, ukaba ufite intego yo gukora ubushashatsi ku miyoborere muri Afurika ukaba unatanga ibihembo byawitiriwe bihabwa abayobozi babaye indashyikirwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa