skol
fortebet

Mwenedata Gilbert yaba aziyamamariza kuba Perezida? Avuga iki kubatangaje ko baziyamamaza?

Yanditswe: Monday 08, May 2017

Sponsored Ad

Gilbert Mwenedata wigeze kwiyamamaza ku giti cye mu matora y’abadepite aheruka muri 2013 avuga ko kugeza ubu nta cyemezo cyo kwiyamamaza afite mu bitekerezo bye haba mu matora ya Perezida y’uyu mwaka cyangwa se ay’abadepite azakurikiraho.
Gilbert Mwenedata avuga ko akomeza agatekereza kandi agakurikiranira Politiki hafi ariko kugeza ubu igisubizo yatangaza mu bijyanye no kuba yakwiyamamaza ari “oya”.
Yagize ati:” yaba amatora ya Perezida yaba amatora y’abadepite n’ubwo hakiri umwanya ngo abe (...)

Sponsored Ad

Gilbert Mwenedata wigeze kwiyamamaza ku giti cye mu matora y’abadepite aheruka muri 2013 avuga ko kugeza ubu nta cyemezo cyo kwiyamamaza afite mu bitekerezo bye haba mu matora ya Perezida y’uyu mwaka cyangwa se ay’abadepite azakurikiraho.

Gilbert Mwenedata avuga ko akomeza agatekereza kandi agakurikiranira Politiki hafi ariko kugeza ubu igisubizo yatangaza mu bijyanye no kuba yakwiyamamaza ari “oya”.

Yagize ati:” yaba amatora ya Perezida yaba amatora y’abadepite n’ubwo hakiri umwanya ngo abe ubu umbajije niba nziyamamaza nakubwira “oya”.

Avuga ku matora y’Umukuru w’Igihugu n’abamaze kugaragaza ubushake bwo kuziyamamaza, Gilbert Mwenedata avuga hakiri kare ngo abe yayoboka ibitekerezo by’umukandida uyu n’uyu n’ubwo avuga ko hari abagiye bavuga ibyo bifuza kuzahindura nawe avuga ko abona bikwiriye guhinduka.

Yagize ati:” kuri ubu ndabafata nk’aho mu by’ukuri nabo bataradutangariza imigabo n’imigambi yabo neza. Kujya gutora hari ibyo ubanza kwitegereza, navuga ko nagiye mbakurikirana, harimo impinduka bavuga nanjye naba nkeneye ko zihinduka ariko sinazitangariza aha kandi ntawe ndafata icyemezo cyo gushyigikira”.

Gilbert Mwenedata

Gilbert Mwenedata avuga ko n’ubwo bigaragara ko hari abatangaje ko bifuza kuziyamayaza muri aya matora y’umukuru w’igihugu nyamara bafite intege nke muri Politiki n’ubundi ntawe uhora afite intege nke cyangwa se ngo ahorane intege nyinshi igihe cyose muri Politiki.

Mwenedata avuga ko n’iyo umukandida ashobora kuba yoroheje abantu bashobora kumutera inkunga yaba abantu ku giti cyabo ndetse n’itangazamakuru akazamuka akaba umunyapolitiki ukomeye.

Yagize ati:” iyo urebye mu mateka, hari abakomeye babanje kuba bajenjetse, hari n’abajenjetse bigeze kuba bakomeye. Ikibazo ni ukwibaza niba umuntu ujenjetse uyu munsi azahora ajenjetse n’ejo cyangwa se ukomeye none n’ejo azaba akomeye? ”.

“aba bajenjetse baba bakeneye ubufasha baba abaturage ndetse n’abanyamakuru bakabafasha bakamenyekana. Babandi twakekaga ko bajenjetse ejo bakomera n’ukomeye ejo yaba ajenjetse nicyo amateka yagiye atwigisha, muri politiki ntawe uhora ajenjetse nta n’uhora akomeye ”.

Mwenedata Gilbert yatsinzwe mu matora y’abadepite yo mu mwaka wa 2013 ubwo yiyamamazaga nk’umukandida wigenga. Ntabwo yeruye ngo anenge imigendekere y’amatora n’ibyavuyemo ariko icyo gihe yatangaje ko ababajwe n’amajwi yatangajwe na Komisiyo y’Amatora ko yagize.

Ibitekerezo

  • Ariko ibyo yavuze ntiyabeshye uyu muntu w’Imana. wa mugani amateka atwereka uburyo hari abazamutse bari bororheje n’abamanutse bari bakomeye. Niyo mpamvu tugomba kwitonda muri byose

    Mwenedata mbona ari umunyabwenge ! Imana ijye ikurinda kandi igufashe muri byose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa