skol
fortebet

Olivier Nduhungirehe yasubije ibibazo by’ amatsiko kuri OIF na Kandidatire ya Mushikiwabo

Yanditswe: Thursday 11, Oct 2018

Sponsored Ad

Mu gihe habura amasaha make ngo habe amatora y’Umunyamabanga w’Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa OIF, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yagiranye ikiganiro na Radiyo Ijwi rya Amerika , abaturage bamubazaga ibibazo by’amatsiko bibaza ku kuri francophonie, kandidatire ya Mushikiwabo , imikoreshereze y’Igifaransa mu Rwanda n’ibindi. U

Sponsored Ad

MURYANGO wabahitiyemo bimwe mu bibazo byabajijwe n’ibisubizo byabitanzweho , mu rwego rwo kubafasha gushira amatsiko ku byo abantu benshi bibazaga .

Umuturage: Ese kuba u Rwanda ruba muri Common wealth rukaba no muri francophine bihuzwa bite ? ubwo si ukujarajara ?

Nduhungirehe : ubundi u Rwanda ni igihugu gifite amahirwe yo kugira rurimi rumwe ruvugwa n’abaturage bose kandi ibihugu byinshi bya Africa ntibiteye gutyo , ni amahirwe dufite kandi dufite n’indimi z’amahanga zivugwa zirimo Icyongereza, Igifaransa n’Igiswayihili kiyongereyeho kubera amateka. Gusa ahubwo ibyo ni amahirwe … kuba hari abanyeshuri batavuga neza Igifaransa cyangwa Icyongereza ni inshingano yacu nka leta tubifashijwemo n’imiryango mpuzamahanga nka Francophonie kugira ngo duziteze imbere kuko tuzi neza ko muri iyi si tugezemo ari byiza kuvuga indimi nyinshi kuko utavuga ururii rwawe kavukire ngo uzatere imbere….
Umunyamakuru : uko biri kose mujya gufata umwanzro wo gushyigikira kandidatire ya Mushikiwabo , mwari muzi ko hazibazwa byinshi bitewe n’ibyemezo u Rwanda rwafashe no gufata Icyongereza kigakoreshwa mu kazi no mu mashuri. Mujya kuvugana na Perezida w’Ubufaransa ni iki mwamugaragarije cyamyuhaye ikizere ngo ashygikire Mushikiwabo ?
Nduhungirehe : u Rwanda ni gihugu kiri muri francophonie kuva yashingwa ntabwo twigeze tuva muri francophonie nta n’ubwo Igifaransa kigeze gicibwa nk’uko bamwe babivuze. Nk’uko mubizi kubera akarere dutuyemo n’impinduka zabaye muri ruhando mpuzamahanga Icyongereza byabaye ngombwa ko aricyo gikoreshwa mu mashuri ariko Igifaransa kiracyahari mu mategeko ,mu butegetsi, hose kiracyahari…
Umuturage: ko ku note ( amafaranga ) akoreshwa Igifaransa kitariho ubwo nticyaciwe ? Ese utubazo dukunda kuza mu mubano w’u Rwanda n’Ubufaransa aramutse atowe twizere ko tutakongera kubaho ?


Louise Mushikiwabo, u Rwanda rwizeye ko azatsinda

Nduhungirehe : Umuryango wa francophine ntabwo ari Ubufaransa,uwo muryango ugizwe n’ibihugu 84, muri ibyo 84,Ubufaransa ni kimwe muri byo …. Umubano wacu n’Ubufaransa tuwuganiraho hagati y’ibihugu byombi ntabwo unyura muri Francophonie. Naho kubyerekeye inote, inote ntabwo ivuga, iyo tuvuga ururimi tuba tuvuga ururimi tuvuga, twandika….n’ubwo rutigishwamo ndemera ko tugomba gushyiramo ingufu kugira ngo abana b’u Rwanda byibura abarangije secondaire babe bazi kuvuga Igifaransa n’Icyongereza neza kuko byafasha Abanyarwanda kwiteza imbere no guteza imbere igihugu cyabo.
Umuturage: Ese Francofonie izajya itanga bourse (buruse) ku banyeshuri ?
Nduhungirehe : Ntabwo nzi neza niba umuryango wa Francophonie utanga za buruse gusa nziko Louise Mushiwabo yashyize imbere kongerera urubyiruko amahirwe yo kubona akazi no kongera ubumenyi ubwo ngira ngo agize amahirwe agatorwa icyo yazakigaho.

Umuturage: Ko banengaga ko Igifaransa cyaciwe imbaraga mu Rwanda , namara gutorwa mutegenya kubikosora mute ngo bigaragare ko gutorwa kwe hari icyo kwamaze ?

Nduhungirehe : Mu Rwanda Igifaransa kiracyakoreshwa kandi kirakigishwa ubwo tuzagiteza imbere birakorwa mu mashuri…. Bizakorwa abantu bakivuge kandi bakivuge neza ni gahunda izahoraho kugira ngo urwo rurimi rukomeze rutezwe imbere.

Umuturage : u Burundi bwigeze kugira umukandida muri 2014, ( perezida Buyoya ), ntiyatsinze kandi bwari mu bihugu biri imbere mu kuvuga Igifaransa kandi u Rwanda rukoresha Igifaransa cyane. Ni izihe ngamba zaba zarakoreshejwe ko afite amahirwe kandi uwacu( w’U Burundi ) yaratsinzwe ?
Nduhungirehe : Icyo gihe muri 2014, nta bwumvikane busesuye bwari buhari muri Afurika, kuko Afurika yari ifite abakandida 4 , barimo na Buyoya, ibyo byatumye Abanyafurika batanya amajwi, hanyuma uwo Canada ( Michaelle Jean ) itanze aratsinda , byaduhaye isomo nk’Abanyafurika ubu dushyikigiye Mushikiwabo, ni nako byagenze kuri Tedros watorewe kuyobora OMS. Kandi Afurika igomba gukomeza kubikora.
Umuturage : Ko u Rwanda n’u Burundi bitabanye neza , ubwo ntiyaba azabangamira inyungu z’u Burundi muri uwo muryango?

Nduhungirehe : Umubano w’u Rwanda n’u Burundi ntiwakemurwa na Francophonie, n’ubwo ibihugu bishobora kubigiramo uruhare kuko u Rwanda n’u Burundi ari ibihugu binyamuryango. Gusa kuvuga ko Mushikiwabo yaba yariyamamaje mu rwego rwo kubangamira u Burundi nta nyungu nta n’igihe tubfitiye.
Umuturage : Ese aramutse atorewe uriya mwanya ya yareka akazi yarariho cyangwa yafifatanya byombi ?

Nduhungirehe :: Ntabwo imirimo yayikora yombi kuko ubu aharanira inyungu z’u Rwanda kandi icyo gihe yaba ahagarariye inyungu z’ibihugu 84, bigize francophonie kandi no mu miryango yose niko bimeze.

Umunyamakuru : Manda izatangira ryari ?
Nduhungirehe :Izatangira mu kwa Mbere umwaka utaha ariko ubwo iminsi ibanza iba ari iyo kwitegura imirmo mishya ( transition ).

Umunyamakuru : Ikizere cy’insinzi mufite nk’abanyarwanda kirangana iki ?
Nduhungirehe : Ikizere ni cyose , biragaragara ko ibihugu byose byari bishyigikiye Michaelle , nka Canada na Quebec byashyigikiye umukandida w’u Rwanda , twizera ko abaperezida bose bazemeza ko ashyirwaho hatiriwe haba amatora kandi ni byo twifuza.

Amatora ateganijwe ejo ku wa 12 Ukwakira 2018, aho umukandida w’umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo ahabwa amahirwe cyane ukurikije ibihugu bimushyigikiye. Ibi bibazo umunyamahanga uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe yabisubizaga mu kganiro MURISANGA cya Radiyo Ijwi rya Amerika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa