skol
fortebet

Ngoma: Imirenge 3 yahawe abanyamabanga nshingabikorwa bashya

Yanditswe: Saturday 11, Mar 2017

Sponsored Ad

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodise yakiriye indahiro z’abayobozi bashya b’imirenge 3 yo mu muri aka karere, abasaba gukorera mu mucyo no kurangwa n’ubwitange mu gitondo cyo kuwa 10 Werurwe 2017.
Aba bayobozi bashya bahawe inshingano zo kuba abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge ni Singirankabo Jean Claude wahawe kuyobora umurenge wa Zaza, Rubwiriza Jean d’Amour wahawe kuyobora umurenge wa Karembo, na Rutagarama Jean de Dieu warahiriye inshingano zo kuyobora umurenge wa Gashanda, (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodise yakiriye indahiro z’abayobozi bashya b’imirenge 3 yo mu muri aka karere, abasaba gukorera mu mucyo no kurangwa n’ubwitange mu gitondo cyo kuwa 10 Werurwe 2017.

Aba bayobozi bashya bahawe inshingano zo kuba abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge ni Singirankabo Jean Claude wahawe kuyobora umurenge wa Zaza, Rubwiriza Jean d’Amour wahawe kuyobora umurenge wa Karembo, na Rutagarama Jean de Dieu warahiriye inshingano zo kuyobora umurenge wa Gashanda, mu karere ka Ngoma.

Abahawe inshingano nshya biyemeje ko bazarangwa n’umurava, gukorera mu mucyo, guharanira iterambere no gushyira imbere inyungu z’umuturage ndetse by’umwihariko biyemeza gutanga serivisi inoze.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodise wakiriye indahiro z’aba banyamabanga nshigwabikorwa bashya b’imirenge, yabasabye gukorana ubwitange mu kazi, bakamenya ko inyungu z’umuturage ziza mbere y’ibindi byose, kuko ari we bakorera.

Akarere Ngoma ubusanzwe kagizwe n’imirenge 14. Muri yo imirenge ya Zaza, Karembo na Gashanda ibonye abayobozi bashya, yari imaze igihe iyobowe mu buryo bw’agateganyo n’abakozi bayo bashinzwe imari n’ubutegetsi, n’ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Zaza.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa 3 bashya binjiye mu kazi, nyuma yuko abahoze ari abanyamabanga Nshingwabikorwa bayo mu bihe bitandukanye bashyikirije ubuyobozi bw’akarere impapuro zisaba kwegura ku nshingano, kubera impamvu zitandukanye, nyuma yo gusuzumwa ubusabe bwabo bukemezwa.

Bamwe mu baturage bo muri iyi mirenge yahawe abayobozi bashya, bagaragaje ko bifuza ko aba bayobozi bazana impinduka zigamije kuzamura imibereho yabo, kandi bagaha agaciro ibitekerezo byabo kuko ari byo bikwiye kuba ishingiro ry’igenamigambi ry’ibibakorerwa.

Src: Imvaho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa