skol
fortebet

“Nitutagenzura guverinoma amafaranga arigita …amateka azabitubaza” Depite Bamporiki

Yanditswe: Wednesday 03, May 2017

Sponsored Ad

Bamporiki Edouard, Umudepite mu nteko ishingama amategeko y’ u Rwanda yashimiye umugenzuzi mukuru w’ imari ya Leta ku kazi gakomeye akora ko kugenzura imikoresherejwe y’ ingengo y’ imari ya Leta agaragaza ko inteko ishinga amategeko idakora neza akazi ishinzwe. Uyu mudepite yavuze ko nibidahinduka amafaranga ya Leta agakomeza kurigiswa amateka azabibaza abagize inteko ishinga amategeko nawe arimo.
Yabivuze kuri uyu wa 3 Gicurasi 2017, ubwo Umugenzuzi mukuru w’ imari ya Leta yari amaze kugeza ku (...)

Sponsored Ad

Bamporiki Edouard, Umudepite mu nteko ishingama amategeko y’ u Rwanda yashimiye umugenzuzi mukuru w’ imari ya Leta ku kazi gakomeye akora ko kugenzura imikoresherejwe y’ ingengo y’ imari ya Leta agaragaza ko inteko ishinga amategeko idakora neza akazi ishinzwe. Uyu mudepite yavuze ko nibidahinduka amafaranga ya Leta agakomeza kurigiswa amateka azabibaza abagize inteko ishinga amategeko nawe arimo.

Yabivuze kuri uyu wa 3 Gicurasi 2017, ubwo Umugenzuzi mukuru w’ imari ya Leta yari amaze kugeza ku nteko ishinga amategeko imitwe yombi raporo igaragaza uko ibigo bya Leta bigenerwa ingengo y’ imari byakoresheje iya 2015/2016.

Iyi raporo yaragaraje ko hari ibigo byinshi bikoresha nabi ingengo y’ imari bigenerwa, ibifite imitungo bipfusha ubusa, ibisesagura ingengo y’ imari biba byahawe, n’ andi makosa atandukanye.

Nyuma yo kugezwaho iyi raporo abadepite bahawe umwanya wo kubaza ibibazo no gutanga ibitekerezo depite Bamporiki ashima umugenzuzi w’ imari ya Leta ariko avuga ko inteko ishinga amategeko nawe arimo badakora neza inshingano yabo yo kugenzura guverinoma.

Yagize ati “Nsabye ijambo kugira ngo ntange igitekerezo ariko ndagirango mbanze gushimira nyakubahwa Auditor General, ku kazi gakomeye bakoze, Nyakubahwa speaker aba tuvuga baduha iyi raporo mu by’ ukuri biragaragara ko amafaranga menshi ya Leta ahomba, ukaba ushobora no kwibaza uburyo iki gihugu kibaho, bikakuyobera.”

Yakomeje agira ati “Auditor General iyo arangije akazi ke, akaduhaye, ibyinshi binanirwa gukorwa bitewe n’ icyo dukora iyo tumaze kubona iyi raporo. Nyakubahwa Speaker itegeko ritwemerera ko tugomba gukora controle kandi ayo mafaranga acungwa nabi bitewe n’ abantu, ntabwo ari imashini zikoresha cyangwa imyuka runaka iyacunga ni abantu bayacunga, hanyuma wareba uko dukora cyane cyane muri controle biri ku rwego rwo hasi ndetse natekereza ko ari ntarwo.”

Uyu mudepite yakomeje asaba bagenzi bo ko bakwiye guhindura imikorere bakagenzura guverinoma batabikora amateka akazabibabaza.

Ati “Ndashimira auditor General ariko nsaba ko ubwo iyi raporo itugezeho twahindura imikorere tugacontrola guverinoma. Nitudacontrola guverinoma manda yacu irashira ariko ibyo dukora ntabwo byaba bishira, amateka azabitubaza! Dukwiye kugenzura guverinoma ayo mafaranga arigita akagarurwa nitubabikora amateka azabitubaza. Ndabashimiye!”

Depite Mukamurangwa yagaragaje ko raporo z’ umugenzuzi mukuru w’ imari ya Leta zihora zigaragaraza ko hari amafaranga anyerezwa nyamara ntakurikiranwe akibaza ikibura ngo abayagereza bakurikiranwe.

Yagize ati “Ibigaragara habaye inyererezwa, habuze iki ngo tugire abadutahurira abanyereza, izi raporo buri gihe zirasa”

WASAC, REG, UR , na RAB mu batunzwe agatoki kubera guhombya Leta

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa