skol
fortebet

Nta muyobozi washyigikiye cyane Miss Rwanda urama ku buyobozi yari ariho?

Yanditswe: Thursday 06, Apr 2017

Sponsored Ad

John Mirenge wayoboraga Rwandair.
Iyo usomye ibyemezo by’inama y’abaminisitiri ntabwo ntugaruke cyane ku mpinduka zabayemo mu guha imyanya abayobozi, kuko si igitangaza ko umwanya w’ubuyobozi atari ubukonde kandi uwananiwe aha yajya ahandi agakora neza.
Ariko nanone wakwibaza impamvu kuva kuri Joe Habineza, Lauren Makuza, Mostafa, Mukandasira Caritas, Bosenibamwe, Odette Uwamaliya, Mahatma Ghandi University ukageza kuri John Mirenge wasezerewe ejo muri Rwandair wakwibaza impamvu (...)

Sponsored Ad

John Mirenge wayoboraga Rwandair.

Iyo usomye ibyemezo by’inama y’abaminisitiri ntabwo ntugaruke cyane ku mpinduka zabayemo mu guha imyanya abayobozi, kuko si igitangaza ko umwanya w’ubuyobozi atari ubukonde kandi uwananiwe aha yajya ahandi agakora neza.

Ariko nanone wakwibaza impamvu kuva kuri Joe Habineza, Lauren Makuza, Mostafa, Mukandasira Caritas, Bosenibamwe, Odette Uwamaliya, Mahatma Ghandi University ukageza kuri John Mirenge wasezerewe ejo muri Rwandair wakwibaza impamvu abayobozi bashyigikira Miss Rwanda mu kazi bamwe bataramba ku buyobozi?

Joe Habineza yari Minisitiri w’Urubyiruko na Siporo, uretse we na Nyakwigendera Inyumba Aloysie nibo bonyine bavuye muri Guverinoma ya Perezida Kagame bayigarukamo. Ni Minisitiri washyigikiye cyane ibikorwa bya Miss Rwanda.

Taliki 24/2/2015 yirukanwe wenyine muri Guverinoma nyuma yo gushyigikira cyane Miss Rwanda 2015. Makuza Lauren wari ushinzwe umuco muri Minisiteri nawe bwarakeye avuga ko asezeye ku bushake.

Mostafa yayoboraga COGEBANK, yakundaga ibikorwa bya Miss Rwanda ndetse na banki yari ayoboye niyo yari umuterankunga wa mbere w’ibikorwa bya Miss Rwanda (kugeza na n’ubu). Yavuye mu Rwanda yirukanwe mu gihugu. Taliki 11/9/2015 yahawe amasaha 48 ngo abe yavuye mu gihugu.

Uwari Guverineri Bosenibamwe wayoboraga Amajyaruguru na Mukandasira Caritas waboraga Uburengerazuba bashyize imbaraga cyane muri Miss Rwanda 2016 ndetse banakorana cyane n’abatowe muri iri rushanwa bavuka mu Ntara zabo.

Taliki 4/10/2016 Perezida Kagame yahinduye Guverinoma na ba Guverineri barasimbuzwa abandi barimurwa. Bosenibamwe wayoboraga Amajyaruguru na Mukandasira wayoboraga Uburengerazuba barasezerewe, Uwamaliya Odette wayoboraga Uburasirazuba (wakoranye cyane na Miss Colombe) ahindurirwa imirimo.

Mu matora ya Miss Rwanda 2017, uwari uhagarariye Mahatma Ghandi University yatunguye abari bakurikiranye iri rushanwa avuga ko abakobwa bose 14 bageze ku kiciro cya nyuma cy’aya marushanwa bazigira ubuntu muri iyi kaminuza kugeza barangije. Nyuma y’ukwezi kumwe Mineduc yafunze iyi Kaminuza by’agateganyo amezi atandatu.

Miss Rwanda 2017 isozwa kandi , Rwandair yatangaje ko yamaze guha akazi Miss Rwanda 2016 ko kuyibera ambasaderi.

Nyuma gato ukwezi kumwe, byavuzwe ko mu birori byo kwishimira uko aya amarushanwa yagenze byahuje abateguye Miss Rwanda 2017 John Mirenge wayoboraga Rwandair yasezeranyije akazi abakobwa bose 14 bageze mu kiciro gisoza ndetse Miss Rwanda 2017 akazahabwa akazi manda ye irangiye!

Nyuma y’icyumweru kirenga gato, Inama y’Abaminisitiri yasezereye John Mirenge ku mwanya w’ubuyobozi bwa Rwandair, nta yindi mirimo yamenyekanye yahawe!

Ese ni Miss Rwanda ibatera umwaku? Ni ukubererekera abashoboye bisanzwe bibaho mu myanya y’ubuyobozi se? Ni amakosa asanzwe y’akazi se cyangwa hari andi makosa bamwe muri aba bayobozi bakoreye inyuma y’impuhwe bagaragaza ko bafitiye Miss Rwanda?

Lauren Makuza na Amb Joseph Habineza
Mukandasira Caritas, yakoranye cyane na Miss Jolly. Ntiyarambye ku buyobozi bw’Intara
Mostafa, yakundaga cyane ibikorwa bya Miss Rwanda. Icyo gihe yahawe amasaha 48 ngo abe avuye mu gihugu
Bosenibamwe akiri Guverineri yari ashyigikiye cyane Miss Sharifa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa