skol
fortebet

Ntabwo nigeze nsaba akazi ko kuba Perezida-Perezida Kagame

Yanditswe: Friday 10, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko atigeze na rimwe yandika asaba kuba perezida ahubwo yakoze ibyo asabwa mu kubohora u Rwanda bikamuhesha uwo mwanya.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Nyakanga nibwo Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abakoresha imbuga nkoranyambaga aho baganiriye ku byerekeye urugamba rwo kwibohora na nyuma y’aho.

Ati “Ntabwo nigeze njya muri iyi nzira numva ko nzaba perezida cyangwa se aribyo mparanira njya no kuba perezida cyangwa na mbere y’aho ntabwo nigeze mvuga ngo ngiye kugira ntya ngo mbe perezida.Nakoraga ibyo nsabwa muri uwo mwanya.”

Nyakubahwa Perezida Kagame yavuze ko yagiye ku rugamba nk’abandi afite ibyo ashinzwe abikora neza ariko uko igihe cyagiye gihita umurava we wagiye umuha umwanya ukomeye urimo no kuba perezida w’u Rwanda kuva muri 2003.

Perezida Kagame yavuze ko kuba Perezida atari akazi umuntu asaba ariko avuga ko iyo wabibaye hari icyo bigusaba.

Perezida Kagame yavuze ko kuba Perezida bisaba gukomeza kurenganura abarenganyijwe, guharanira imibereho myiza y’abaturage, no guharanira uburenganzira bwa buri Munyarwanda aho yavuze ko nk’umuyobozi uba ugomba kwitegura gusubiza impamvu umuturage yaburaye cyangwa yagize ikindi kibazo.

Perezida avuga ku kintu yigomwe kurusha ibindi kugira ngo ayobore urugamba rwo kubohora igihugu, n’icyamuteraga ishyaka ryo gukomeza mu gihe acitse imbaraga yagize ati "Ibyo twe twanyuzemo tukiri bato, si byo abato b’iki gihe banyuramo, kuko bo bafite igihugu kandi atari impunzi

Abenshi muri twe bari impunzi hanze y’igihugu, gusa hari n’abari impunzi mu gihugu cy’u Rwanda kuko bari barambuwe uburenganzira bwabo. Abantu bose bagize uruhare mu rugamba rwo kwibohora bigomwe kubaho ubuzima busanzwe, baharanira kurwanira uburenganzira bwabo."

Perezida Kagame yagiriye inama urubyiruko ko bidasaba kuba perezida kugira ngo uzane impinduka mu gihugu cyawe ariyo mpamvu inshingano bafite bagomba kuzikora neza.

Perezida Kagame yavuze ko gitabokivuga ku mateka yo kubohora igihugu cyatangiye kwandikwa ariko nubwo atari inzobere mu kwandika ibitabo hari ababishoboye ndetse ngo kujya mu bitabo aribyo afite kurusha kwandika ibitabo.

yagize ati "Kwandika ayo mateka navuga ko byatangiye, kwandika ibitabo ntabwo ari umwuga wanjye,ntabwo mbizobereyemo ariko hari ababishoboye,ntibyambuza kugerageza kuko ibijya mu bitabo nibyo mfite kurusha kumenya kwandika ibitabo.Nzakorana n’ababizobereyemo badufashe gushyira hamwe amateka,ibitekerezo bituruka mu byakozwe.Navuga ko byatangiye,igitabo kigeze hagati gusa bishobora gutwara umwanya bitakagombye gutwara kubera ko ntabwo ariko kazi dukora gusa hari n’ibindi bigomba gukorwa kandi bishaka umwanya.Navuga ko igitekerezo n’ubushake bihari kandi hari n’abandi biteguye gufasha kugira ngo bishyirwe hamwe…”

Perezida Kagame yavuze ko kwandika ayo mateka birenze kuvuga uko ayumva cyangwa yayabonye ahubwo yifuza ko byashyingira no kubandi bari muri uru rugamba kugira ngo bagire icyo bavuga banibutse abandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa