skol
fortebet

“Ntabwo twakomeza kwihanganira ko amakimbirane akomeza guhitana Abanyarwanda” Murekezi

Yanditswe: Sunday 12, Feb 2017

Sponsored Ad

Minisitiri w’ Intebe Anastase Murekezi asoza itorero rya Ba Mutimawurugo i Nkumba
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Anastase Murekezi yahamagariye ba Mutimawurugo kurwanya amakimbirane yo mu ngo akomeje guhitana ubuzima bwa bamwe mu banyarwanda avuga ko guverinoma y’ u Rwanda itazakomeza kubyihanganira ko Abanyarwanda bakomeza guhitanwa n’ amakimbirane yo mu ngo.
Ibi Minisitiri w’ Intebe Murekezi yabivuze kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Gashyantare ubwo yasozaga ku mugaragaro itorero rya kane rya (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’ Intebe Anastase Murekezi asoza itorero rya Ba Mutimawurugo i Nkumba

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Anastase Murekezi yahamagariye ba Mutimawurugo kurwanya amakimbirane yo mu ngo akomeje guhitana ubuzima bwa bamwe mu banyarwanda avuga ko guverinoma y’ u Rwanda itazakomeza kubyihanganira ko Abanyarwanda bakomeza guhitanwa n’ amakimbirane yo mu ngo.

Ibi Minisitiri w’ Intebe Murekezi yabivuze kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Gashyantare ubwo yasozaga ku mugaragaro itorero rya kane rya ba Mutimawurugo ryaberaga I Nkumba mu karere ka Burera.

Yagize ati “Muzafate iya mbere mu kurwanya ku bufatanye n’izindi nzego zose zibishinzwe, amakimbirane abera mu ngo.Ntabwo twakomeza kwihanganira ko aya makimbirane akomeza guhitana ubuzima bwa bamwe mu Banyarwanda.”

Imibare itangwa na Polisi y’igihugu igaragaza ko mu mwaka wa 2016 honyine, amakimbirane yo mu ngo yahitanye abantu 142, barimo abagore 78 n’abagabo 64.

Abakubiswe nabo bashakanye cyangwa abandi, bose hamwe ari 556, barimo 377 b’abagore hamwe n’abagabo 179.
bikaba ari ibintu agaya kuko bitajyanye n’indangagaciro z’Abanyarwanda kuko kurwana ari umuco mubi.

Minisitiri w’intebe Murekezi yagaragaje ko amakimbirane yo mu ngo nta terambere yageza ku baturage kuko ngo iterambere rya mbere rihera mu mutima.

Ati “Iterambere rihera mu mutima wacu no mu bwenge bwacu. Iyo abantu barangwa n’umujinya no kwicana baba bakiri inyuma cyane mu iterambere. Ibi bigomba gucika burundu mu gihugu cyacu.”

Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF), Nyirasafari Esperance avuga ko umusaruro wa ba Mutimawurugo bo mu byiciro byabanje ugaragaza impinduka.


Minisitiri Esperance Nyirasafari

Agira ati “Twavuga nk’uruhare bagenda bagaragaza mu kwita ku burere n’uburezi bw’abana bataye amashuri ndetse bakanayabasubizamo, gushishikariza imiryango kurya indyo yuzuye, kwishyura ubwisungane mu kwivuza n’ibindi.”

Ba Mutimawurugo 456 barimo abagabo 20 ni bo basoje itorero bari bamazemo icyumweru. Biyemeje kwegera abaturage cyane cyane imiryango ibanye mu makimbarane bakabigisha, bakareka ayo makimbirane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa