skol
fortebet

Ntaribasoba ngo yumvise aruhutse ubwo Nguzumubira yiregaga ko ariwe wamwiciye umwana

Yanditswe: Friday 20, Apr 2018

Sponsored Ad

Umukecuru witwa Adele Ntaribasoba n’ umugabo witwa Nguzumubira Gabriel babanye nk’ abavandimwe nyamara muri Jenoside yakorewe abatutsi Nguzumubira yishe umwana wa Ntaribasoba ubu babana mu ishyirahamwe bakanafashanya nk’ abavukanyi.

Sponsored Ad

Aba bombi ni abo mu kagari ka Bunyoni umurenge wa Kivumu mu karere ka Rutsiro. Ubwo baganiraga n’ itangazamakuru kuri uyu wa 18 Mata 2018 barigaragarije ko babanye neza babihamisha guhoberana bagaragaza ko nta mbereka irimo.

Nguzumubira avuga ko nyuma yo gucengerwa n’ ijambo ry’ Imana n’ inyigisho z’ ubumwe n’ ubwiyunge yigishirijwe muri gereza yiyemeje kwirega ibyo yakoze.

Yagize ati “Muri gereza aho twabaga twabanje kumenya Imana, turahindukira twirega imbere y’ Imana gusa bidahagije ahubwo tugomba gusaba imbabazi kugira ngo n’ uwahemukiwe umubiri w’ uwe uboneke”

Nguzumubira avuga ko ubwo yiregaga muri Gacaca nta mbigamizi zariho, ndetse ngo bataha yatashye asa n’ uwisanga kuko yari yarahawe imbabazi n’ uwo yahemukiye.

Ati “Kubera kwiga ijambo ry’ Imana numvaga ko usabye imbabazi azihabwa. Twazaga muri gacaca tugatanga ubuhamya nabo bakagira ibyo batuvugaho natashye numva nta mpugenge mfite”

Ntaribasoba w’ imyaka 65 avuga ko yasomye bibiliya agasanga abahemukiye abatutsi muri Jenoside yakorewe abatutsi bakwiye guhabwa imbabazi agahitamo kumubabarira.

Yagize ati “Yanyiciye umwana ariko twakurikiye bibiliya tukumva ko ubwami buzatera ubundi, ko ishyanga rizatera irindi, ko abantu bazicana ntacyo bapfuye. Ubwo rero maze gukurikira bibiliya ndavuga nti uzansaba imbabazi nzazimuha.”

Yakomeje agira ati “Twageze muri gacaca ngize Imana arabyemera kuko abantu benshi bari barabimushinje, naramukunze mpita numva ndaruhutse ndavuga nti nibagucyure uge kwibyarira njyewe nta mbyaro nsigaje”

Ntaribasoba na Nguzumubira baba mu ishyirahamwe ry’ abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi n’ ababiciye. Iri shyiramwe bavuga ko ryatumye barushaho kubohoka kuko bahura bakaganira, bakanakora ibikorwa bibateza imbere. Abari muri iri shyirahamwe borozanyije inka ubu muri bose uko ari 20 nta wubarimo utarahabwa inka.

Iri shyirahamwe Umurava ryatangiye mu myaka ibiri ishize ritangizwa n’ abantu 11 nk’ uko Perezida waryo Muziranenge Emmanuel yabitangarije itangazamakuru.

Ntaribasora avuga ko we na Nguzumubira babanye nk’ abavandimwe ndetse ko iyo umwe agize ubukwe cyangwa ikibazo mugenzi we amufasha.

Yagize ati “Ubu tubanye amahoro, nkoresha ubukwe akaza avuga ati ngiye kwa mama, n’ ikimenyimenyi mu kwezi gushyize nacyuje ubukwe atwerera igaziye ya Fanta. Naramwandikiye nti murumuna wawe agiye gusezerana atwerera igaziye ya Fanta tubanye neza, ngira ikibazo cy’ amafaranga akayampa nta kibazo”

Ibipimo by’ ubumwe n’ ubwiyunge mu Rwanda kigeze kuri 95% kuko byagaragajwe n’ ubushakashatsi mu mwaka ushize wa 2017.

Ibitekerezo

  • Niko NGUZUMUBI ibyo wa mukomere ibikorewe wowe izo mbabazi wazitanga? Niba ubwenge bwaragarutse butakiri aho mwari mwarabutaye 1994 izo mbabazi uzihe agaciro wibaza uti arinjye wabikorewe NAZITANGA?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa