skol
fortebet

"Ntimushobora kubwira abantu muyobora ibyo mubona bakora bitari byo ko bidakwiriye"-Perezida Kagame

Yanditswe: Friday 30, Oct 2020

Sponsored Ad

Nyakubahwa Perezida Kagame yakebuye abayobozi batandukanye by’umwihariko ab’uturere bananirwa kuzuza inshingano zabo aho yashimangiye ko hari bamwe badafite n’ubushobozi bwo gukebura abo bayobora igihe bari gukora ibidakwiriye.

Sponsored Ad

Ibi nyakubahwa Perezida wa Repubulika yabigarutseho mu muhango wo kwakira imihigo y’abayobozi b’uturere wabereye muri Epic Hotel i Nyagatare kuri uyu wa Gatanu.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko umuhango nk’uyu yanze kuwitabira mu mwaka ushize kuko wakorwaga by’umuhango gusa abayobozi bakabeshya bikaba ibintu by’umugenzo.

Ati :"Ubushize barantumiye ndababwira nti "ntabwo ndaza mu mihigo imeze ityo.Mugende muyikore,ntabwo nzajya njya mu mihigo abantu baze babeshye.Barabeshye namwe mwaragiye muremera.Kujyaho bikaba ibintu by’umugenzo tudafite ikintu tubivanamo.Naravuze nti "imihigo ntabwo ari gutyo nayumvaga,ntabwo ndi buyijyemo."

Perezida Kagame yatangiye ijambo rye yibutsa abayobozi bo mu nzego nkuru z’igihugu ko uyu muhango bitabiriye ugomba kugira icyo ubyara atari uguhura gusa ngo babivugeho gusa ntibitange umusaruro.

Ati “Ntabwo twaje kwihangira umurimo wo guhura gusa ngo tuganire.”Yakomeje abwira aba bayobozi ko uyu atari umuhango ngarukamwaka bazajya bahurira hamwe ngo bicare baganire,basinye nibarangiza batahe hanyuma ubutaha nabwo bigende gutyo,ahubwo bagiye kujya bareba umusaruro wavuye mu mihigo.

Perezida wa Repubulika yabwiye abayobozi ko bakwiye kureka umuco mubi bita “kwitonda” utuma badakora akazi bashinzwe babazwa impamvu bakavuga ko babanje “kwitonda kugira ngo bazabikore neza.

Ati “Nudashobora gukora neza imirimo ushinzwe,tugomba gushaka undi ubishoboye….Iyo utabona ikintu wansezeranye ko ugiye kugikemura gute.Kizatungana gute utabona?,cyangwa se ibyo mubona ntimugira imbaraga zo kubwira umuntu ukora ikintu kidakwiriye,kidakoreka ngo “ntabwo aribyo?.Ubwabyo byarabananiye,ni ikibazo.

Ntimushobora kubwira abantu muyobora ibyo mubona bakora bitari byo ko bidakwiriye.Icyo cyarabananiye kandi n’ikibazo kiri ahantu hensi.Urambwira gusa ngo mugiye gushyiramo imbaraga.Imbaraga zo kubona ibyo utabonaga.Abantu baragenda mu ntara bakubaka mu bishanga….Iyo n’imikorere nyabaki?.”

Perezida Kagame yavuze ko yatunguwe n’ukuntu yageze I Musanze gutaha Hoteli imwe akahabona abana basa nabi cyane,yabaza ubuyobozi bukamubwira ko bugiye kubikurikirana.

Yatanze ingero z’abantu basigaye bangiza imihanda,bayisukamo imicanga zikajya mu miferege ikifunga bikayiviramo kwangirika hanyuma abayobozi bakajya kwaka amafaranga ya leta yo kuyisana.

Ati “Wabonye uko hano mu mujyi twashyizeho inzira z’abagenzi.Leta yazishyizemo amafaranga,twazishyiriyeho abantu ariko abubaka bose baraza bakavangiraho umucanga na sima n’ibiki byose, bakajya kuhava byose byasenyutse.Biri henshi mu mujyi.Ubwo igikurikiraho n’iki?,icyo abayobozi bashobora gukora cyonyine n’ukugaruka bakaza mu nteko bakavuga ko nta mafaranga yo gukora imihanda.Ibyo bavuga gukora n’ugusubiramo bya bindi byangijwe n’abandi bantu bafite ibyo bakora.

Nabwiye Meya nti "Ndumva bidasaba ubuhanga bwinshi,nasanze umuntu yangiza umuhanda cyangwa ikindi gikorwa remezo cy’abaturage arabyishyuzwa.Urabisubizaho ndetse hakurikireho n’ibihano.Bamwe barangiza abayobozi bakajya gusaba amafaranga muri Leta.

Icyo dushinzwe n’ugukora ibyo dukwiriye gukora aho bitari tukabihageza kuko abaturage babikeneye.Abaturage baza bakabyangiza ntabwo baba bakwiriye kubihanganira.”

Perezida Kagame yasabye abikorera kurinda Abanyarwanda kwambuka imipaka bagiye gushaka ibintu hanze ahubwo bakwiriye kubibona mu Rwanda.

Perezida Kagame yavuze ko uturere twabaye utwa nyuma bigaragara ko hari ikibazo cy’ubuyobozi.

Yemeje ko uturere twose tutaba utwa mbere ariko bibabaje kuba uwa mbere ari muri 80 % uwa nyuma ari kuri 50% asaba buri wese gushyiramo imbaraga akareka “Kwitonda”nk’imvugo igayitse y’umuntu wanga gukora ibyo ashinzwe ngo yabanje kubisuzuma.

Perezida yavuze ko ibibazo bya serivisi bigaruka kubera ko harimo "imico mibi" atari ikibazo cy’ubumenyi buke aho bamwe banga kwakira abantu bibereye ku matelefoni aho bagarukiye bakuka abantu inabi.

Yavuze ko hari abayobozi bigira intare kugira ngo abantu babagushe neza babone serivisi bishyuriye aho yavuze ko amategeko ariho kugira ngo abantu bakore ibyo bakwiriye kuba bakora.

Perezida Kagame yagiriye inama abayobozi ati "Umuyobozi mwiza cyangwa ushaka gukemura ikibazo n’ushaka uburyo ibintu bikorwa vuba kandi neza aho gushaka impamvu nyinshi zatuma ibintu bidakorwa...Nta tegeko ririho rituma ikintu kizima kidakorwa."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa