skol
fortebet

Paul Kagame kwiyamamariza Musanze na Rubavu byasubitswe

Yanditswe: Tuesday 25, Jul 2017

Sponsored Ad

Umukandida wa FPR inkontanyi Paul Kagame ntabwo ari bwiyamamarize mu turere twa Musanze na Rubavu nk’ uko byari biteganyijwe kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Nyakanga ahubwo iyo gahunda yimuriwe ku wa Gatatu tariki 26 Nyakanga.
Aya makuru yemejwe na Minisitiri w’ umuco na siporo Uwacu Julienne ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza umukandida Paul Kagame.
Impamvu yateye iyi mpinduka ntabwo iramenyekana gusa hari amakuru avuga ko uyu munsi nabwo wagizwe ikiruhuko.
Ibi bibaye mu gihe no kuri uyu wa (...)

Ibi bibaye mu gihe no kuri uyu wa Mbere tariki 24 Nyakanga nabwo abakora ibi bikorwa byo kwamamaza uyu mukandida bari bafashe ikiruhuko.

Iri subikwa risa n’ aho rwabaye mu buryo butunguranye kuko abanyamakuru bajyana n’ abajya kwamamaza uyu mukandida bamenye aya makuru bageze Kacyiru aho bagombaga guhagurukira berekeza muri Musanze na Rubavu ahagombaga kubera ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa