skol
fortebet

Gatsibo: Perezida Kagame na Madamu bashyize ibuye ry’ ifatizo ahagiye kubakwa ikigo cy’ ishuri [Amafoto]

Yanditswe: Saturday 25, Feb 2017

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame na Madamu bifatanyije n’ Abanyarwanda mu gikorwa ngarukakwezi cy’ umuganda rusange kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Gashyantare 2017 aho bashyize ibuye ry’ ifatizo ahagiye kubakwa ikigo cy’ ishuri mu murenge wa Kabarore Akagari ka Simbwa mu karere ka Gatsibo.
Perezida Kagame yavuze ko umuganda ari umuco wo gukorera hamwe no gushyira hamwe imbaraga mu kubaka u Rwanda agaragaza icyizere iryo shuri rizuzura vuba kugira ngo abanyeshuri badakomeza gukora urugendo (...)

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame na Madamu bifatanyije n’ Abanyarwanda mu gikorwa ngarukakwezi cy’ umuganda rusange kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Gashyantare 2017 aho bashyize ibuye ry’ ifatizo ahagiye kubakwa ikigo cy’ ishuri mu murenge wa Kabarore Akagari ka Simbwa mu karere ka Gatsibo.

Perezida Kagame yavuze ko umuganda ari umuco wo gukorera hamwe no gushyira hamwe imbaraga mu kubaka u Rwanda agaragaza icyizere iryo shuri rizuzura vuba kugira ngo abanyeshuri badakomeza gukora urugendo rurerure bajya ku mashuri.

Yagize ati “Uyu munsi twafatanyije mu gikorwa cyo kubaka amashuri kugira ngo abana be kugenda ingendo ndende bashaka ubumenyi . Aya mashuri dutangiye kubaka uyu munsi azarangira vuba maze abana bacu babone uko biga neza”

Yakomeje agira ati “Mu burezi niho hanatangirira umuco wo kwigisha abana bacu gukora no gukunda umurimo. Aya mashuri tugomba no kuzashyiramo ikoranabuhanga, rikagera ku Banyarwanda bose. Aho abana bacu bigira hagomba kuba ahantu hari ibikoresho bigezweho bibafasha kubona ubumenyi”

Perezida Kagame yasabye abaturage gufata neza ibikorwaremezo kuko ari ibyabo, yizeza abatuye Gatsibo ko ikibazo cy’ itumanaho ritabageraho neza nacyo kizakemuka vuba.

Yagize ati “Iri terambere rigenda ribageraho turabasaba kurikoresha neza no kurifata neza. Ni iryacu Itumanaho kuba ritagera hano neza nabyo biraza gukemuka vuba”

Yongeyeho ati “Dukomeze umuco w’Umuganda, twese dukorere hamwe twongere umusaruro udutunga kandi ukatubyarira inyungu”.

Uyu muganda yanitabiriwe n’ abayobozi bakuru b’ igihugu batangiye umwiherero wa 14 ugiye kubera mu kigo cya gisirikare I Gabiro mu karere ka Gatsibo.

Abaturage b’ umurenge wa Kabarore Akagari ka Simbwa ahatangiye kubakwa icyo kigo cy’ ishuri bavuga ko abana babo bakoraga urugendo rw’ ibirometero birenga 10 bajya ku mashuri.

Uretse ishuri ribanza uyu murenge nta n’ ishuri ry’ inshuke wagiraga ibi ngo byatumaga abana batangira ishuri bafite imyaka icyenda y’ amavuko kubera urugendo rurerure bakoraga bajya ku ishuri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa