skol
fortebet

‘Perezida Kagame ni intumwa y’ Imana… yavumbuye ibanga abanyamahanga rirabayobera’ UNILAK

Yanditswe: Wednesday 08, Mar 2017

Sponsored Ad

Umuyobozi wungirije wa Kaminuza ya UNILAK, ushinzwe imari n’ ubutegetsi Richard Niyonkuru yagaragaje ko Perezida Kagame ari intumwa y’ Imana kuko yavumbuye ko abari n’ abategarugori bafite ubushobozi bwateza imbere igihugu. Avuga ko ariryo banga u Rwanda rugenda ryayobeye abanyamahanga.
Uwo muyobozi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Werurwe umunsi u Rwanda rwifatanya n’ Isi yose kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ umugore. Kaminuza ya UNILAK ifatanyije n’ inama y’ igihugu y’ abagore uwo (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi wungirije wa Kaminuza ya UNILAK, ushinzwe imari n’ ubutegetsi Richard Niyonkuru yagaragaje ko Perezida Kagame ari intumwa y’ Imana kuko yavumbuye ko abari n’ abategarugori bafite ubushobozi bwateza imbere igihugu. Avuga ko ariryo banga u Rwanda rugenda ryayobeye abanyamahanga.

Uwo muyobozi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Werurwe umunsi u Rwanda rwifatanya n’ Isi yose kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ umugore. Kaminuza ya UNILAK ifatanyije n’ inama y’ igihugu y’ abagore uwo munsi bawizihirije mu murenge wa Remera.

Richard Niyonkuru yagaragaje ko u Rwanda rufite impamvu ikomeye yo kwizihiza uwo munsi bitewe n’ amateka mabi ya Jenoside rwanyuzemo.

Yakomoje ku kuntu abagore n’ abakobwa mu gihe cya Jenoside bakorewe ibyamfura mbi avuga ko abagore aribo batesekariye muri ibyo bihe kurusha abandi.

Ngo nubwo byagenze gutyo ariko Perezida Kagame yamenye ko abagore bafite imbaraga n’ ubushobozi byateza imbere igihugu abasubiza agaciro bari barambuwe igihe kirekire.

Yagize ati :“Twagize amahirwe tugira intumwa y’ Imana ni nka Mose, tugira Perezida Kagame, araza amenya y’ uko aho hantu hari imbaraga. Bajya bavuga ngo abanyarwanda dufite ibanga tugendana ryayobeye abanyamahanga. Iryo banga mwibwira ko ari iki? Ibanga dufite ni abari ni abategarugori.”

Uwo muyobozi yavuze ko u Rwanda rukataje mu iterambere rubikesha ko abagore bahawe umwanya wo gukoresha imbaraga n’ ubushobozi byabo, mu gihe ibindi bihugu byima umugore ijambo bigatuma bitihuta mu iterambere.

Inama y’ igihugu y’ abagore mu murenge wa Remera yagaragaje ko hari byinshi abagore bo muri uwo murenge bitejejemo imbere. Muri byo harimo kuba muri uwo murenge hari ikigo gihugura abantu ibijyanye no gukora imisatsi, gukora imitobe n’ ibindi.


Ibyishimo byari byose ku bakobwa n’ abagore bo muri UNILAK bifatanyijwe na bagenzi babo bo mu murenge wa Remera kwizihiza umunsi w’ umugore

Niyonkuru yavuze ko UNILAK igiye gukorana n’ abo bagore mu rwego rwo guhanga n’ ikibazo cy’ ibura ry’ imirimo aho urubyiruko rurangiza Kaminuza rukabura akazi. Asaba abakobwa n’ abagore bahagariye abandi muri iyo kaminuza kwegera abagore bo muri uwo murenge wa Remera bakasangiza kubumenyi bafite.

Yagize ati “Mufate aderesi ya bariya bahugura turashaka ko baza muri UNILAK bagahugura abakobwa uko abantu bakora. Ari uguteka ari ugukora iriya mitobe….Ikintu cyose gishobora kuba cyakwinjiza ifaranga turashako ko abakobwa bo muri UNILAK basobanuka nk’ abagore bo muri Remera”

Mu Rwanda umunsi mpuzamahanga w’ umugore wizihijwe ku nshuro ya 42 ku nsanganyamatsiko igira iti “Munyarwandakazi komeza usigasire agaciro wasubijwe”.


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Kalisa Jean Sauveur aha impamyabushobozi abarangije amahugurwa yo guteka, gukora imitobe, imisatsi...


Umuyobozi w’ inama y’ igihugu y’ abagore mu murenge wa Remera avuga ibyo abagore bo muri uwo murenge bagezeho n’ ibyo bateganya kugeraho

Richard Niyonkuru ati ’turashaka ko abakobwa bo muri UNILAK basobanuka’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa