skol
fortebet

‘Perezida Kagame yabajijwe niba Afurika itangiye gushyira hamwe’

Yanditswe: Saturday 13, Oct 2018

Sponsored Ad

Paul Kagame, Perezida w’ u Rwanda akaba n’ Umuyobozi w’ Afurika yunze ubumwe yabajijwe niba kuba Louise Mushikiwabo yatorewe kuyobora Francophonie bisobanuye ko Afurika itangiye gushyira hamwe.

Sponsored Ad

Iki kibazo yakibajijwe na TV 5 Monde nyuma y’ uko Umunyarwandakazi wari Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga atorewe kuyobora Francophonie.

Perezida Kagame yagize ati “Bifite akamaro kandi ni ingenzi ko Afurika yakomeza kwishyira hamwe, kandi turabibona ko ariko bimeze. Afurika iravuga ijwi rimwe kandi niko byakabaye bigenda no kuva mbere. Bigirira akamaro abaturage bacu mu bukungu, imibereho myiza na politiki. Ni ingenzi cyane”

Mu bihe byatambutse uyu mugabane waranzwe no kudashyirahamwe aho buri gihugu kirebaho ubwacyo. Kuva yagera kuyobozi bwa AU Perezida Kagame akunze kumvikana ko Afurika yagira ijwi rimwe kandi ikishakira ibisubizo ku bibazo ifite idategereje amahanga. Perezida Kagame avuga ko uyu mugabane ufite amahirwe ahagije yawufasha kwiteza imbere.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru amaze gutorwa Louise Mushikiwabo yavuze ko yiyamamaje ari umunyarwanda bidatinze agahita ahinduka umukandida w’ Afurika kandidatire ye imaze gushyigikirwa na AU.

Uyu mubyeyi yazengurutse mu bihugu 29 asaba ko byamushyigikira agatorerwa kuyobora Francophonie birangira abigezeho. Abaye umunyarwanda wa mbere utorewe kuyobora OIF ni amateka akomeye ku Rwanda no kuri Afurika niko Perezida yabitangarije kuri Twitter yishimira intsinzi ya Louise Mushikiwabo.

Ibitekerezo

  • Nta na rimwe African Union izagira UBUMWE.Kuba bumvikanye bagatora Mushikiwabo,ntibizababuza gukomeza kuba Nyamwigendaho.Ikibazo Africa ifite,ni CORRUPTION n’intambara zihoraho.
    Hera iruhande rwacu.Ubuse M7,Kabila,Nkurunziza,etc...kuki batagiye muli iriya nama???
    Ubuse abadutera,ntabwo baturuka muli DRC na Burundi??Nta bumwe buzigera bubaho.Batoye Mushikiwabo kubera ko gusa FRANCE yabibategetse.Nta kindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa