skol
fortebet

Perezida Kagame yagaragaje impamvu u Rwanda rutashyize umukono ku masezerano ashyiraho ICC

Yanditswe: Saturday 17, Dec 2016

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko kuba u Rwanda rutarashyize umukono ku masezerano ashyiraho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), rwabitewe no kubera imikorere mibi yarwo.
Umukuru w’igihugu avuga ko aho kugira ngo uru rukiko rukoreshwe mu gutanga ubutabera mpuzamahanga, ahubwo rwakoreshejwe n’abo mu Burengerazuba bw’isi mu bikorwa byabo bya politike.
Ibi umukuru w’u Rwanda yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru, nyuma y’inama y’umushyikirano ya 14.
Perezida Kagame yavuze ko uru rukiko (...)

Perezida Kagame yavuze ko uru rukiko rwagombye ubundi kuba ruca imanza ku rwego mpuzamahanga, ariko ngo siko byaje kugenda.

Perezida Kagame yagize ati “u Rwanda ntabwo rwigeze rushyira amasezerano ku bihugu byemera ICC kuko uru rukiko rukora politiki aho gutanga ubutabera, twatanga ingero nyinshi uko wazishaka, kuki abo mu bihugu bikize bumva bagira icyo bavuga ku Rwanda ariko twavuga ibitagenda iwabo bakumva bidakwiriye? Urukiko Mpanabyaha rwa ICC rwakabaye rutanga Ubutabera Mpuzamahanga.Iyo rubogamye kuri hamwe ruba rwagiye muri politiki.”

Yakomeje agira ati “Ubundi uru rukiko rwagombye kuba rutanga ubutabera mpuzamahanga, ariko iyo bigenze gutyo ahubwo ugasanga bamwe batangiye kurukoresha mu kuburanisha bamwe, ikibazo kizabaho ni uko uruhande rumwe ruzatangira kuvuga ruti kuki bariya bo mutababuranisha iyo bakoze ibyaha? Kandi barahari benshi, hari na benshi bakoreye ibi byaha Abanyafurika mu mateka, kubera iki bo rutababuranisha? Iyo niyo mpamvu u Rwanda rutigeze rushyira umukono kuri ayo masezerano.”

Perezida Paul Kagame mu kugaragaza uko ibihugu bikize byo byumva bitakorwaho, yavuze ko hari n’aho usanga ibihugu bya Afurika cyangwa u Rwanda mu gihe bigize icyo bibivugaho, bifatwa ko byakoze ishyano.

Yunzemo ati “iyo Afurika cyangwa u Rwanda bigize icyo bivuga ku bihugu by’i Burengerazuba usanga ari ikibazo, mbese ni nko kuvuga ngo ntiimwagombaga kugira icyo muvuga, ntabwo tugomba gushyigikira isi ikozwe muri ubu buryo, ntabwo twabyemera, ntabwo turi abaswa cyangwa abandi batareba.”

Kugeza ubu ibihugu birimo Kenya, Afurika y’Epfo, Gambia n’u Burundi byamaze kwemeza kuva muri ICC.

Ibindi bihugu bikomeye birimo u Burusiya nabyo byemeje kuva muri ICC, kubera ngo kubogamira ku bihugu bikomeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa