skol
fortebet

Perezida Kagame yahakanye ko u Rwanda rudakoresha ikoranabuhanga rifasha gukora ubutasi kuri telephone z’abantu ku giti cyabo

Yanditswe: Friday 08, Nov 2019

Sponsored Ad

Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yabwiye abanyamakuru mu kiganiro yagiranye nabo ko u Rwanda rudakoresha rya Pegasus ryo gukora ubutasi kuri telephone z’abantu ku giti cyabo kuko rihenze cyane.

Sponsored Ad

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rudakoresha ’software’ yitwa Pegasus mu gutata abanyarwanda bashaka kuruhungabanyiriza umutekano,kuko rihenze.

Yagize ati "Kuri twe kumenya abanzi bacu, ibyo bakora aho bari hose ni ikintu twakomeje kugerageza gukora kuko biri mu burenganzira bwacu kimwe n’ibindi bihugu byose ku isi. Ariko iyaba nanjye ahubwo nari mfite iryo koranabuhanga, ariko nanumvise ko rihenze cyane uko nabisomye.

Njye nzi uko nkoresha neza amafaranga yanjye, ntabwo nakoresha amafaranga menshi gutyo ku muntu numvise bavuga uba mu Bwongereza twarikoreshejeho.

Ntabwo nakoresha ayo mafaranga yose ku muntu uri iyo udafite icyo antwaye, umuntu undwanyiriza mu Bwongereza!? Hoya ahubwo mpangayikishijwe na bariya binjirira mu Kinigi bakica abantu...".

Mu minsi ishize nibwo uwitwa Rukundo Faustin uba mu mujyi wa Leeds mu Bwongereza ariko akaba umurwanashyaka w’ishyaka RNC ryifuza guhungabanya umutekano w’u Rwanda yabwiye BBC ko u Rwanda rukoresha iryo koranabuhanga.

Olivier Nduhungirehe umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga kuwa gatanu ushize yabwiye BBC ko "u Rwanda nta mwanya rufite wo gusubiza kuri ayo makuru".

Perezida Kagame yavuze ko ririya koranabuhanga rihenze kandi ntawe yatangaho ayo mafaranga, ariko ko ubutasi babukora kandi bazakomeza kubukora kuko ari ko ibihugu bikora.

Yagize ati: "Tuzi abanzi bacu tuzi n’abafasha abanzi bacu, ariko dukoresha ubutasi bukorwa n’abantu kandi ibyo turabizi cyane.Naho ririya koranabuhanga, baduhaye imbaraga nyinshi tudafite nifuza ko twakagize".

Iyi software’ yitwa Pegasus ishobora kwinjizwa muri telephone z’abantu batabizi hakoreshejwe WhatsApp igaha amakuru ubutasi.

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa