skol
fortebet

Perezida Kagame yahuriye bwa Mbere mu nama na Ndayishimiye w’u Burundi [Ibyaganiriweho]

Yanditswe: Friday 20, Nov 2020

Sponsored Ad

Uyu munsi habaye inama ya munani yahuje abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’ibiyaga bigari, CIRGL, yabaye hakoreshejewe ikoranabuhanga . Mu bakuru b’ibihugu bayitabiriye harimo Perezida w’Uburundi Evariste Ndayishimiye, uw’ u Rwanda Paul Kagame, uwa Republika ya demokarasi ya Kongo na Sudani y’Epfo.

Sponsored Ad

Atangiza iyo nama, umukuru wa CIRGL Perezida wa Kongo,Denis Sassou Nguesso yasabye abayitabiriye bose kubanza gufata umunota bakibuka nyakwigendera Perezida Pierre Nkurunziza watabarutse mu kwa gatandatu adahererekanyije ubutegetsi n’uwamusimbuye Evariste Ndayishimiye.

Nyuma y’uwo munota, Sassou Nguesso yashimiye ibihugu bigize uwo muryango ku mibanire myiza ibiranga.

Umunyamabanga mukuru wa ONU, Antonio Guterres nawe yitabiriye iyo nama nk’umutumirwa, yashimye uko ibihugu biri muri CIRGL birimo guhangana n’icyorezo cya Covid-19, yongera abwira aba bayobozi ko ONU izakomeza gushyigikira inzira zose zigeza akarere k’ibiyaga bigari ku mahoro n’iteremabre rirambye.

Abakuru b’ibihugu bose bahawe umwanya wo gutanga ijambo. Nubwo kuri buri ruhande ibyavuzwe bitahise bijya ahagaragara, umwe mu bategetsi bo mu biro by’umukuru w’igihugu cy’U Burundi utashatse ko amazina ye atangazwa, yabwiye Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru ko Uburundi bwashimiye u Rwanda ku barwanyi rwerekanye mu ntangiro z’ukwezi kwa cumi ruvuga ko ari abo mu mutwe urwanya ubutegetsi bw’Uburundi, Red Tabara.

Uwo mutegetsi mu biro bya Ntare Rushatsi yagize ati: "Uruhushya rwo gushyira ku mbuga nkoranyambaga ijambo ryose ryuzuye rya Perezida Ndayishimiye ntiturarubona, dutegereje ko CIRGL isohora itangazo hanyuma natwe tugashyiraho ijambo rya Ndayishimiye.

Gusa,mu byo bagarutseho n’uko CIRGL izatanga vuba bariya barwanyi bafashwe mu ntangiriro z’ukwa cumi Uburundi, kandi ko u Rwanda rwabyoroheje."

Perezida w’ u Rwanda,Paul Kagame, yavuze ko gukorana binyuze mu gusenyera umugozi umwe ari yo nzira nziza yo guhangana n’ibibazo by’umutekano n’ubuzima akarere k’ibiyaga bigari gahanganye na byo.

Ati “Uburyo bwumvikanyweho kandi dufatanyije twese nibwo bwiza buzadufasha guhangana n’ibibazo by’umutekano n’iby’ubuzima byugarije Akarere k’Ibiyaga Bigari.”

U Rwanda n’Uburundi byatangiye kubana nabi muri 2015 biturutse ku myigaragambyo ya manda ya gatatu ya Perezida Pierre Nkurunziza aho u Burundi bwashinje u Rwanda gucumbikira abashatse guhirika ubutegetsi.

Ni ubwa mbere Perezida w’Uburundi n’uw’u Rwanda bahuriye mu nama.Inshuro nyinshi Perezida w’U Burundi yatumiwe mu nama byari kuba ngombwa ko ahuriramo n’uw’u Rwanda ariko ntazitabire.

Uyu mukozi wo muri Ntare Rushatsi [Ibiro by’umukuru w’igihugu cy’U Burundi] yahishuriye VOA ko hari ibiganiro byaba birimo gutegurwa hagati ya Kigali na Gitega nyuma y’umuhuro w’aba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi uherutse kuba.

Uwo mutegetsi mu biro bya Ndayishimiye, yavuze ko bimwe mu by’Uburundi bwasabye u Rwanda rurimo kubitunganya gusa ngo hari ibikigoranye.

U Burundi busaba u Rwanda gutanga abashatse guhirika ubutegetsi mu 2015 bari ku butaka bw’u Rwanda, barimo abanyamakuru, abanyepolitike, n’abari mu mashyirahamwe adaharanira inyungu za politike.

Uyu mutegetsi yasoje ikiganiro yahaye VOA agira ati: " Igikuru n’uko u Rwanda n’Uburundi bisa nk’ibirimo kororoherezanya. Ibisigaye kugerwaho ntibizabura izindi nzira bicamo vuba."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa