skol
fortebet

Perezida Kagame yakiriye abambasaderi bashya ba Vietnam, Oman na Koreya y’Epfo

Yanditswe: Tuesday 27, Oct 2020

Sponsored Ad

Ibihugu bya Koreya y’Epfo, Oman na Vietnam byoherereje ababihagararira mu Rwanda, bakaba bagejeje inyandiko z’ubutumwa bwabo(credential letters) kuri Perezida wa Repubulika, Paul Kagame kuri uyu wa kabiri.

Sponsored Ad

Ambasaderi mushya wa Koreya y’Epfo, Jin-Weon Chae ufite icyicaro i Kigali, yijeje Perezida Kagame ko umubano w’ibihugu byombi ugiye kurushaho guteza imbere ubutwererane busanzweho, ubukungu n’ubucuruzi by’umwihariko.

Koreya y’Epfo isanzwe ifite ikigo gishinzwe Iterambere mpuzamahanga (KOICA) cyohereza amafaranga, ibikoresho n’abakozi bashinzwe kwigisha no guhugura Abanyarwanda mu bijyanye n’uburezi, ubuhinzi n’ikoranabuhanga.

Uretse ubwo butwererane, mu Rwanda hamaze kuza ibigo icyenda by’abashoramari b’abanya-Koreya y’Epfo kuva muri 2012-2020 byashoye imari ingana n’Amadolari ya Amerika miliyoni 265.5 (ararenga amanyarwanda miliyari 260).

Ibigo bizwi cyane birimo icyitwa Korea Telecom (KT) gicuruza ikoranabuhanga rishingiye kuri murandasi yihuta cyane ya 4G, ndetse n’icyitwa HeWorks gihinga ibobere kikanatunganya indodo zituruka ku dusimba twitwa amagweja(silk) turya ibobere.

Iki kigo HeWorks kivuga ko mu mwaka utaha wa 2021 kizaba cyashinze uruganda rutunganya indodo z’amagweja mu Bugesera, rukazatanga imirimo ku bakozi b’Abanyarwanda barenga 3,000.

Undi mwambasaderi Perezida Kagame yakiriye kuri uyu wa 27 Ukwakira 2020, ni uwitwa Saleh Bin Suleiman Bin Ahmed Al-Harthi w’ubwami bwa Oman, ufite icyicaro i Nairobi muri Kenya.

Saleh avuga ko umubano wa Oman n’u Rwanda uhera ahagana mu myaka y’1900, ukaba ushingiye ahanini ku guhererekanya ibicuruzwa, ugiye kurushaho gutera imbere.

Mu bicuruzwa Oman yohereza mu Rwanda higanjemo ibikomoka kuri peterori biri ku rugero rwa 82%, naho ibyo u Rwanda rwohereza muri icyo gihugu bikaba ari imboga n’ibiribwa byatunganyirijwe mu nganda.

Mu myaka ya 2017 na 2018 abashoramari b’abanya-Oman bazanye mu Rwanda ubucuruzi bufite agaciro k’amadolari ya Amerika miliyoni 3.2 (ahwanye n’amanyarwanda hafi miliyari eshatu).

Ambasaderi Saleh yavuze ko umubano n’ubuhahirane bigiye kwagukira mu bijyanye n’uburezi, mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro ndetse no mu bukerarugendo.

Yagize ati “Muri Oman natwe dutegereje Abanyarwanda baza bakareba amahirwe dufite, ni igihugu gikora ku nyanja gifite ibyambu binini, turabararitse”.

Uwa gatatu mu bambasaderi Perezida Kagame yakiriye ni Nguyen Nam Yien uhagarariye igihugu cya Vietnam mu Rwanda, akaba afite icyicaro i Dar Es Salam muri Tanzania.

Vietnam isanzwe ifitanye umubano n’u Rwanda kuva mu 1975, ariko amasezerano y’ubutwererane akaba yarashyizweho umukono n’ibihugu byombi mu mwaka wa 2000, ndetse na nyuma yaho muri 2008, Perezida Kagame akaba yarasuye icyo gihugu ku butumire bwa mugenzi we.

Icyo gihe Leta zombi zashyize umukono ku masezerano yo guteza imbere ubuhinzi, ubuzima n’uburezi.

Ambasaderi Nguyen avuga ko umubano w’ibihugu byombi uzanashingira ku nkunga bihana mu mahuriro mpuzamahanga, nko mu muryango w’Abibumbye(UN) ndetse no muri Afurika yunze Ubumwe(AU).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa