skol
fortebet

Perezida Kagame yakoze impinduka mu gisirikare cya RDF azamurira bamwe amapeti

Yanditswe: Tuesday 05, Nov 2019

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’Igisirikare cy’u Rwanda aho Gen Patrick Nyamvumba yasimbuwe na Gen Jean Bosco Kazura ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo.

Sponsored Ad

Izi mpinduka zatangajwe kuri uyu wa Mbere zigaragaza amaraso mashya mu buyobozi bw’Ingabo uhereye ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo; aho ndetse Gen Fred Ibingira yongeye kugarurwa ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara.

Mu mpinduka zakozwe na Perezida wa Repubulika akanaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda harimo ko Gen Maj Jean Bosco Kazura yazamuwe mu ntera akagirwa General ndetse agahabwa inshingano zo kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

Gen Fred Ibingira yongeye kugirwa Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, umwanya yariho guhera mu 2010 kugera mu 2018 aho yari yasimbuwe na Gen Maj Aloys Muganga nawe waje gusimburwa na Lieutenant General Jacques Musemakweli.

Lieutenant General Jacques Musemakweli wari Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara we yahawe kuba Umugenzuzi Mukuru (Inspector General) wa RDF.

Gen Maj Innocent Kabandana we yagizwe Umugaba Mukuru wungirije w’Inkeragutabara, aho agiye kungiriza Gen Ibingira muri uru rwego.
Brig Gen Didas Ndahiro yagizwe Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare (RDFCSC) riri i Nyakinama naho Brig Gen Ephrem Rurangwa agirwa Umuyobozi w’Ishuri rya Gisirikare rya Gako.

Colonel James Ruzibiza yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Brigadier General, no kuyobora ishami rishinzwe kunganira ibikorwa bya gisirikare rikora imirimo ijyanye n’ubwubatsi, ubukanishi n’ibindi (Engineering Brigade).

Col Karusisi Ruki we yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Brigadier General anahabwa kuyobora Umutwe w’Ingabo zidasanzwe, Special Operations Force.

Col Joseph Karegire we yagizwe umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Gisirikare n’imyitozo. Col Faustin Kalisa agirwa Umuyobozi ushinzwe abakozi muri RDF.

Ku rundi ruhande Col Adolphe Simbizi we yagizwe ushinzwe ibikoresho naho Col Jean Paul Karangwa ahabwa kuyobora ishami rishinzwe imyitwarire mu gisirikare (Commander Of Military Police).

Lt Col Patrick Karuretwa ni undi kandi mu basirikare bazamuwe mu ntera aho yahawe ipeti rya Colonel, kimwe na Emmanuel Kanobayire nawe wahawe ipeti rya Colonel no kuba Umuyobozi wungirije w’Umutwe w’Ingabo zidasanzwe.

Colonel Jules Rwirangira we yagizwe ukuriye umutwe w’Ingabo zirwanisha intwaro zikomeye (Commander Of Artillery Division) naho Lieutenant Colonel Lausanne Ingabire aba ukuriye urwego rw’imikoranire y’ingabo n’abasivili.

Izindi mpinduka zabayeho ni uko Major Regis Rwagasana Sankara yazamuwe mu ntera ku ipeti rya Lieutenant Colonel.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa