skol
fortebet

Perezida Kagame yasabye abayobozi kwirinda gukoresha ububasha bahabwa mu nyungu zabo bwite

Yanditswe: Friday 28, Feb 2020

Sponsored Ad

Uyu munsi Nyakubahwa perezida wa Repubulika yakiriye indahiro z’abayobozi bashya aherutse gushyira mu myanya itandukanye nkuko amategeko abimwemerera aho yabasabye kongera kuzirikana ijambo bavuga barahira ry’uko “batazakoresha ububasha bahabwa mu nyungu zabo bwite.”

Sponsored Ad

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko bakwiriye gushyira mu ngiro iyi ndahiro yabo kuko ikomeye,ibikorwa byabo bikajya mu nyungu za benshi muri rusange,ntibarahire ku munwa gusa ngo nibagera mu kazi batangire bice nkana inshingano bahawe ndetse banahohotere abo bashinzwe kuyobora.

Yagize ati “Tukanoza imikorere yacu,tukarushaho gukora neza no gukorana neza n’inzego uko zibishinzwe.Tugakorana n’abandi b’ahandi.Ntacyo bidutwaye kubahiriza inyungu z’abandi igihe izacu zubahirizwa.Nuko bikwiriye kugenda igihe cyose.

Iteka twasaba abantu ko twese twagerageza guhora dushaka gukora neza imirimo dushinzwe bikatugirira inyungu n’abandi cyane cyane abo dushinzwe kuyobora.

Mu ndahiro mwagize,ngira ngo hari ubwo abantu babinyura hejuru ntibumve neza amagambo basubiramo cyangwa basoma.Kiriya bakubwira ngo “Ntabwo uzakoresha ububasha wahawe mu nyungu zawe bwite,bivuze iki?.Aho rero niho hagoranye cyane mu bikorwa.Hari benshi mu ntege nke,bakora ikosa ariko hari abibwira ko ari intege nyinshi barusha abandi bakabikora babiganisha mu nyungu zabo bwite.Ntabwo aribyo,bisubiwemo kenshi,inyungu rusange nizo nziza.Nizo zitugirira akamaro,nizo zubaka igihugu,nibyo bizatuma tuva aho turi hatari heza tukagana aho twifuza ku banyarwanda bose byaba byiza bikagera no ku bandi.”

Perezida Kagame yavuze ko impamvu ahindura abayobozi ari ukugira ngo “turusheho kuba twajyana n’igihe” anemeza ko abatubahiriza inshingano zabo bakwiriye kuba bagawa.

Yagize ati “Guhindurirwa imirimo ntabwo ari ukugawa ibyo wakoraga ahubwo muri rusange iyo ibintu bigenda bihinduka biba bigamije kugira ngo turusheho kuba twajyana n’igihe cyangwa twakora ibyo dukora mu buryo bundi ariko byose bigamije gutera imbere.

Hari n’abava ku kazi bitewe n’inshingano baba batarujuje neza.Ngira ngo tubivuze kenshi hano,iyo abantu bakoze neza ibyo bashinzwe baba bakwiriye kwishima no gushimwa kubera ko bujuje inshingano uko bikwiriye.abatujuje inshingano uko bikwiriye bagomba kuba bagawa..niko bigomba kuba bimeze.”

Perezida Kagame yavuze ko nta nyungu irimo kuba wageze kuri byinshi ariko bishingiye ku kugirira abandi nabi kuko ntawe ushobora kunguka abandi bahomba.

Perezida Kagame yavuze ko ibibazo bituruka mu baturanyi no hirya kure bitagomba kubuza abanyarwanda kurushaho gukora neza uko bikwiriye n’inzego zibishinzwe ndetse yemeza ko ntacyo byatwara u Rwanda kubahiriza inyungu z’abandi igihe izarwo zubahirijwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa