skol
fortebet

Perezida Kagame yashimiye Kiliziya Gatulika yemeye gusaba imbabazi ku ruhare rwayo muri Jenoside yakorewe abatutsi

Yanditswe: Monday 20, Mar 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda yashimiye Kiliziya gatolika kuba yemeye gusaba imbabazi ku ruhare yagize muri jenoside yakorewe abatutsi.
Nk’ uko bigaragara ku rukuta rwa Perezida Kagame yavuze ko gusaba imbabazi ku makosa akomeye nk’ aya ari ubutwari butagereranwa.
Yagize ati “Umunsi udasanzwe/ibihe bidasanzwe, guhura na Papa Francis, ingingo nshya mu mubano w’ u Rwanda na kiliziya gatolika.”
Yongeye ati “Kuzirikana no gusaba imbabazi ku makosa mu bihe nk’ ibi mu bibazo nk’ ibi, ni igikorwa (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda yashimiye Kiliziya gatolika kuba yemeye gusaba imbabazi ku ruhare yagize muri jenoside yakorewe abatutsi.

Nk’ uko bigaragara ku rukuta rwa Perezida Kagame yavuze ko gusaba imbabazi ku makosa akomeye nk’ aya ari ubutwari butagereranwa.

Yagize ati “Umunsi udasanzwe/ibihe bidasanzwe, guhura na Papa Francis, ingingo nshya mu mubano w’ u Rwanda na kiliziya gatolika.”

Yongeye ati “Kuzirikana no gusaba imbabazi ku makosa mu bihe nk’ ibi mu bibazo nk’ ibi, ni igikorwa cy’ ubutwari n’ ubumuntu butagereranwa”

Izi mbabazi zisabwe mu gihe mu nama iheruka y’ umushikirano hanenzwe imbabazi zari zasabwe n’ abashumba ba kiliziya gatolika mu Rwanda bazisabira abayoboke babo bagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi.

Leta y’ u Rwanda yari yanenze izo mbabazi igaragaza ko kiliziya gatolika ikwiye gusaba imbabazi ubwayo.

Izo mbabazi Papa Francis yazisabye mu kiganiro yagiranye na Perezida w’ u Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 20 Werurwe 2017. Ni mu ruzinduko Perezida Kagame yari yagiyemo yitabiriye ubutumire bwa Papa Francis.

Perezida Kagame yagiye I Vatican avuye mu ruzinduko yagiriraga mu Bushinwa aho yahuye na Perezida w’ icyo gihugu ndetse akanaganira n’ abambasaderi bo muri Afurika bari muri icyo gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa