skol
fortebet

Perezida Kagame yateguje abayobozi barangwa n’imikorere mibi ko agiye kubamerera nabi

Yanditswe: Thursday 20, Feb 2020

Sponsored Ad

Nyakubahwa perezida wa Repubulika,Paul Kagame,yatangaje ko agiye gufatira ibyemezo bikarishye bamwe mu bayobozi barangwa n’imikorere mibi kandi bafite ubushobozi buhagije bwo kuzuza inshingano zabo.

Sponsored Ad

Mu ijambo risoza umwiherero w’abayobozi wabaga ku nshuro ya 17,perezida Kagame yateguje abayobozi 400 bari bateraniye mu ishuri rya gisirikare cya Gabiro mu karere ka Gatsibo ko agiye gufatira imyanzuro ikarishye bamwe muri aba bayobozi.

Perezida Kagame yavuze ko nyuma y’umwiherero abayobozi badakwiriye gutangazwa n’ibyemezo azafata ndetse yemeje ko ingamba afite agiye gutangira kuzishyira mu bikorwa ,ko ntawe bikwiriye kuzatungura.

Umukuru w’igihugu yashimangiye ko u Rwanda rutagomba kwigereranya n’aho ibintu bitagenda neza,yavuze ko biteye impungenge kubona abantu bananirwa gukora ibyo bafitiye ubumenyi n’ ubushobozi.

Perezida Kagame yasabye aba bayobozi kurangwa n’imikorere myiza itanga impinduka aho yavuze ko iyo hataba gukoresha nabi umutungo wa Leta kuri bamwe mu bayobozi iterambere riba rigeze kure.

Perezida Kagame yakomoje ku burezi ndetse n’indwara ya bwaki avuga ko aho kubabazwa n’abagaragaje ko ibintu bitifashe neza,abantu bakwiye gushyira ingufu mu kubikemura.

Perezida Kagame yatanze urugero ko miliyari zisaga 30 zirigiswa ariko ntihagire ugaragaza irengero ry’ayo mafaranga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa