skol
fortebet

Perezida Kagame yavuze ukuntu Twagiramungu na bamwe mu bari bagize Guverinoma batari bahangayikishijwe n’iterambere ry’igihugu

Yanditswe: Monday 17, Feb 2020

Sponsored Ad

Perezida Kagame yavuze ko abakiri bato bakwiriye kwigana abayobozi bakora neza kugira ngo igihugu gitere imbere ubwo yakomozaga kuri guverinoma ya mbere yashyizweho nyuma ya jenoside yarimo abayobozi batumvaga neza gahunda y’Iterambere barimo uzwi cyane Twagiramungu Faustin.

Sponsored Ad

Perezida Kagame yavuze ko bamwe mu bari bagize iyi Guverinoma ya mbere barimo Twagiramungu Faustin bagiye gusubiza mu buhunzi abanyarwanda kubera kumva koigihugu ari icyabo mu gihe hari abandi batumvaga ko Leta yahagarika inkunga ya World Food Program [PAM].

Yagize ati “ Twari dufite abantu bari aho ku izina gusa,nta kintu na kimwe bafite.Ndibuka ba Twagiramungu,harya n’ubu aracyarwana no kuba perezida,imyaka iramujyanye n’ubundi n’uko n’ubundi bimugoye atazabigeraho.Bavugaga ko igihugu ari icyabo abandi twese,bamwe bari badusubije mu buhunzi.Abo ba Twagiramungu n’abandi nkawe,badufataga nk’aho ari nk’ubuntu batugiriye,ko kuba twaragarutse mu gihugu dukwiriye kubashimira.Niko kuri.

Ibyo gushaka iterambere ry’igihugu cyacu,kongera gushyira igihugu hamwe,reka reka ibyo ntabwo ari ibyabo,bari barabyikuyemo.Ibyo byari iby’abagiraneza.Abaholandi,Ababiligi,Abafaransa,Abadage,Abanyamerika.Ndibuka tujya impaka.Buriya igihugu cyacu cyatunzwe n’Umuryango w’Abibumbye wita ku biribwa igihe kinini.Igihe tuvuze ngo reka dushake uko dutangira kwisuganya.Ndibuka hari Minisitiri umwe ntari buvuge,ndamupfa agasoni,atumerera nabi ati “Umuryango w’Abibumbye wita ku biribwa murawuvana mu Rwanda gute?”.Ntabwonjya mbyibagirwa.Bamwe bumvaga bashaka uko twakubaka abaturage bacu tukabashyira mu bikorwa bya kijyambere,tugahinga,tukeza tukigaburira,undi we ati “PAM ikajya he?,tugomba gutunga na PAM.

Perezida Kagame yabwiye aba bayobozi basaga 400 bateraniye I Gabiro ko niba badashobora gutandukanya amakosa yabo n’inshingano bafite zirebana n’igihugu n’Abanyarwanda hari ikibazo gikomeye kandi gikwiriye gukemuka vuba na bwangu kugira ngo u Rwanda rutere imbere.

Perezida Kagame yasabye abakiri bato guhera kare batangira kwitoza gukora ibyiza ntibigire ku bayobozi bitwara nabi,ntibahe abanyarwanda ibyiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa