skol
fortebet

Perezida Kagame yirukanye Umuvunyi Wungirije ushinzwe kurwanya ruswa atarangije manda

Yanditswe: Monday 09, Mar 2020

Sponsored Ad

Musangabatware Clement, wari Umuvunyi Mukuru Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa Foto/Igihe

Mu itangazo risohotse kuri uyu mugoroba rivuye mu biro bya Misitiri w’Intebe ryavugaga ko Perezida wa Repubulika yashyize mu myanya abayobozi nk’uko itegeko ribimuhera ububasha.

Sponsored Ad

Dr. Ngabitsize Jean Christome wari Umudepite yinjiye muri Guverinoma nk’Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Bakuramutsa Feza Urujeni wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga aba Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida wa Repubulika.

Bakuramutsa Feza Urujeni wagizwe Umuyobozi ushinzwe Ibiro bya Perezida ntabwo ari mushya Perezidansi kuko yigeze kuyobora Imbuto Foundation, umushinga wa Madamu wa Perezida wa Repubulika unakorere muri Perezidansi. Bakuramutsa kandi si mushya muri dipolomasi kuko yigeze kuba yungirije Intumwa y’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye.

Bakuramutsa asimbuye kuri iyu mwanya Ines Mpambara uherutse guhindurirwa umwanya agashingwa imirimo y’inama y’abaminisitiri.

Mukama Abbas nawe wari umaze igihe ashoje manda mu Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite uheruka aho yari Visi Perezida wawo yagizwe Umuvunyi Mukuru Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa n’ibyaha bisa nayo aho asimbuye Musangabatware Clément, uyu akaba yirukanwe kuri uyu mwanya haburaga umwaka umwe ngo manda ye irangire.

Mukama Abbas yabaye mu Inteko ishinga amategeko imyaka igera kuri 18. Yamenyekanye cyane muri politiki ubwo yari akuriye Komisiyo idasanzwe y’Abadepite yacukumbuye ibibazo byari mu ishyaka rya MDR rya Twagiramungu Faustin raporo yayo ikanzura ko iri shyaka rikwiye guseswa, Abadepite bakayemeza MDR igaseswa ityo bwa kabili, mbere ikaba yai yarasheshwe na Habyalimana ubwo yafataga ubutegetsi muri Nyakanga1973, nyuma y’imyaka 2 agashyiraho ubutegetsi bw’ishyaka rimwe rukumbi, MRND.

Mukama Abbas yongeye kuvugwa mu gihe cy’ikusanyamakuru rya Gacaca aho yashyizwe mu majwi ko yaba yaragize uruhare muri jenoside yakorewa abatutsi mu 1994 mu Bugarama iwabo mu Karere ka Rusizi ariko biza gucwerera akomeza imirimo ye yo kuba Intumwa ya Rubanda.

Musangabatware Clement yirukanwe atarangije manda ariko nta cyatangajwe yaba azize kuko manda ye yari ikibura umwaka umwe ngo irangire. Abavunyi bungirije bagira manda y’imyaka ine yisubiramo rimwe. Ntihatangajwe icyo yazize ariko bamwe mubo bakorana bavuga hari hashize iminsi babona asa n’ufite ibibazo bakurikije imyitwarire ye mu kazi itari ikiri ku rwego rw’umuyobozi nka we. Yabaga mu ishyaka rimwe n’Umuvunyi Mukuru, rya PSD.

Ku zindi mpinduka mu bayobozi zabaye reba itangazo riri hano hasi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa