skol
fortebet

Perezida Trump yakomereje uruzinduko rwe rwa mbere muri Israel

Yanditswe: Monday 22, May 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa mbere tariki 22 Gicurasi 2017 nibwo indege itwara Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’ Amerika yagejeje Perezida Donal Trump mu gihugu cya Israel.
Ni nyuma y’ aho ku wa Gatandatu w’ icyumweru gishize uyu muperezida aribwo yageze mu gihugu cy’ Arabia Soudite aho yatangiye ubutumwa kuri iki Cyumweru tariki 21 Gicurasi mu nama y’ Abarabu n’ abayobozi b’ idini ya Islamu.
Uruzinduko Perezida Trump agiriye muri Arabia Soudite na Israel nirwo ruzinduko rwa mbere akoze kuva yatorerwa kuba (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa mbere tariki 22 Gicurasi 2017 nibwo indege itwara Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’ Amerika yagejeje Perezida Donal Trump mu gihugu cya Israel.

Ni nyuma y’ aho ku wa Gatandatu w’ icyumweru gishize uyu muperezida aribwo yageze mu gihugu cy’ Arabia Soudite aho yatangiye ubutumwa kuri iki Cyumweru tariki 21 Gicurasi mu nama y’ Abarabu n’ abayobozi b’ idini ya Islamu.

Uruzinduko Perezida Trump agiriye muri Arabia Soudite na Israel nirwo ruzinduko rwa mbere akoze kuva yatorerwa kuba Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’ Amerika mu mpera z’ umwaka ushize wa 2016.

Muri Israel biteganyijwe ko Perezida Trump agirana ibiganiro n’ abayobozi ba Israel n’ aba Palestine.

Ku isaha ya sita zuzuye ubwo indege itwara Perezida Trump na Madamu we Melania Trump yageraga I Tel Aviv yakiriwe na Minisitiri w’ Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu.

Perezida Trump yavuze ko hari icyizere ko amahoro n’ ituze byagaruka muri ako gace.

Yagize ati “Imbere yacu dufite amahirwe adasanzwe yo kugarura umutekano, ituze n’ amahoro muri aka gace, no mu baturage bako, tugahashya iterabwoba tukarema ahazaza huje uburumbuke n’ amahoro”

Ikinyamakuru New york Times cyandikirwa muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika dukesha iyi nkuru cyatangaje ko uruzinduko Perezida Trump agirira muri Israel ruzamara iminsi ibiri.

Iki kinyamakuru kivuga mu ba perezida bayoboye Amerika Trump ariwe usuye Israel mu mwaka we wa mbere ageze ku butegetsi. Kivuga ko Bill Clinton yasuye Israel mu mwaka wa kabiri ageze ku butegetsi, Jimmy Carter akayisura mu mwaka wa 3 naho Richard M. Nixon, George W. Bush na Barack Obama bo ngo bayisuye muri manda ya kabiri

BBC yanditse ko ku ngoma ya Trump umubano wa Israel na Leta zunze ubumwe z’ Amerika ushobora kuzaba mwiza kuruta uko wari umeze ku ngoma ya Barack Obama.

Ibitekerezo

  • hhhh ni ubwa mbere mbonye abantu batera intebe hagati mu kibuga cy’indege!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa