skol
fortebet

Perezida w’ Ubushinwa Xi Jinping na madamu we bageze mu Rwanda

Yanditswe: Sunday 22, Jul 2018

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 22 Nyakanga 2018 nibwo Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame n’ umugore we Jeannette Kagame bakiriye Perezida w’ Ubushinwa Xi Jinping n’ umugore we Peng Liyuan.

Sponsored Ad

Uruzinduko rwa Perezida Xi nirwo ruzinduko rwa mbere rukorewe mu Rwanda n’ umuperezida w’ iki gihugu. Muri uru ruzinduko rw’ iminsi ibiri biteganyijwe ko ibihugu ko ibihugu byombi bizashyira umukono ku masezerano 15.

Uru ruzindo u Rwanda rwiteguye cyane bigaragazwa no kuba amapadarapo y’ Ubushinwa atari make yazamuwe mu mujyi wa Kigali ruje rukurikira urwo Perezida Kagame yagiriye mu Bushinwa muri Werurwe 2017 ndetse biteganyijwe ko azongera agasubira muri iki gihugu muri Nzeli uyu mwaka mu nama y’ ubufatanye bw’ Ubushinwa n’ ibindi bihugu.

Ubushinwa busanzwe bufitanye n’ u Rwanda ubufatanye mu bwa gisirikare no mu burezi.

Abasirikare b’ u Rwanda bajya kwitoreza mu Bushinwa ndetse n’ intwaro igisirikare cy’ u Rwanda gikoresha mu bikorwa byo kubungabunga amahoro nyinshi ziva mu Bushinwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa