skol
fortebet

Perezida wa Angola yageze mu Rwanda kwitabira inama izabera i Gatuna [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 20, Feb 2020

Sponsored Ad

Perezida wa Angola João Lourenço yageze i Kigali aho yitabiriye inama y’ibihugu bine byiga ku kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda izabera i Gatuna ku mupaka uhuza ibihugu byombi kuri uyu wa Gatanu.

Sponsored Ad

Perezida Lourenço wagize uruhare runini mu gushaka ko ibi bihugu 2 byiyunga,yamaze kugera i Kigali aho ku munsi w’ejo azitabira iyi nama yitezwe na benshi ko izatanga umusaruro mwiza cyane ko ibihugu byombi byari bimaze iminsi biri gukora ibikorwa bifatika mu kubahiriza amasezerano.

Icyitezwe cyane nuko nyuma yo gusuzumwa aho ibyasabwe n’ibihugu byombi bigeze, abakuru b’ibihugu bazarebera hamwe ikibazo cyo “gusubiza mu buryo ibikorwa n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa ku mupaka uhuriweho hagati y’u Rwanda na Uganda.”

Byitezwe ko na Perezida Félix Tshisekedi wa RDC azitabira iyi nama y kuri uyu wa Gatanu.

Inama ya mbere yahuje abakuru b’ibi bihugu bine yabaye ku wa 31 Gicurasi 2019 i Kinshasa, iya kabiri ibera i Luanda ku wa 12 Nyakanga 2019, yongera kuhabera ku wa 21 Kanama 2019 ari nabwo hasinywe amasezerano agena ibizagenderwaho mu kunoza umubano hagati y’u Rwanda na Uganda.

Muri iki cyumweru,Uganda yarekuye abanyarwanda 13 yari ifunze mu buryo budakurikije amategeko,inatanga abagabo 2 bari mu bagabye ibitero mu Kinigi mu mwaka ushize barangiza bagahungira muri Uganda.

U Rwanda narwo rwahagaritse gukurikirana abanya Uganda 17 rukanarekura abandi batatu barangije ibihano byabo.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa