Perezida wa Repubulika yakoze impinduka zitandukanye muri Guverinoma
Yanditswe: Monday 04, Nov 2019
Ashingiye ku biteganywa n’itegeko nshinga rya repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116 uyu munsi kuwa 4 Ugushyingo 2019, Nyakubahwa perezida wa Repubulika,Paul Kagame yashyizeho abayobobozi mu buryo bukurikira:
Aba Minisitiri:
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane -Dr Vincent Biruta
Minisitiri w’bidukikije -Dr Jeanne Dárc Mujawamariya
Minisitiri w’umutekano mu Gihugu - Gen Patrick Nyamvumba
Minisitiri wa Siporo -Aurore Mimosa Munyangaju
Minisitiri w’urubyiruko n’Umuco -Rose Mary Mbabazi
Abanyamabanga bahoraho
Umunyabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango -Assumpta Ingabire
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo
Didier Shema Maboko
Abanyamabanga ba Leta:
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco
Edourd Bamporiki
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage
Ignatienne Nyirarukundo
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Imibereho myiza y’Abaturage
Samuel Dusengiyumva
Abandi bayobozi
Umuyobozi Mukuru w’Inama Nkuru y’amashuri makuru na kaminuza
Dr. Rose Mukankomeje
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye
Tito Rutaremara
Umwe mu bagize Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye
Marc Kabandana
Gen. Patrick Nyamvumba yagizwe minisitiri w’umutekano mu gihugu mu gihe Madamu Aurore Mimosa Munyangaju yagizwe Minisitiri wa Siporo
Ibitekerezo
Birashimishije cyane kandi n’ibyagaciro kureba Kure ukavugurura ibintu bitaragera iwandabaga. HE tukurinyuma, Imana igukomeze ikuyobore. Nshimishijwe n’ivugururwa cyane cyane muri Minisiteri y’umuco na siporo. Bamporiki Courage usanzwe urumunyakuri igaragaze urebe Nina haribyo wahindura muri FERWAFA. Biratangaje kubona FERWAFA itumiza umuntu akayitaba yahagera akabura umwakira.(Muzabaze KNC )Birambabaza iyo FERWAFA ishyira iterabwoba kumuntu wavuze KO Imisifurire itagenze neza. Kuki Amavubi yacu adatera imbere? Mugenzure neza aho bipfira. Ububanyi n’amahanga nabyo nibyiza byari bikwiye guhinduka. Diplomatie yacu ikwiye imbaraga nyinshi.