skol
fortebet

Nyagatare: Munyeshyaka wari Umupolisi uzwi ku izina rya Rwatubyaye yapfuye avuye ku mugore yari yasuye

Yanditswe: Tuesday 23, Jun 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ku mugoroba w’ejo nibwo Umupolisi muto witwa Jean Bosco Munyeshyaka wari uzwi ku izina ry’irihimbano rya Rwatubyaye yagiye gusura umudamu utuye mu Murenge wa Nyagatare, akagali ka Bushoga umudugudu wa Cyonyo mu Karere ka Nyagatare atashye asubiye mu kigo ngo atangira kumva atameze neza ndetse aza guhita apfa bitunguranye. Harakekwa amarozi.
Uyu mu Polisi bitaga Rwatubyaye yari yagiye kusura umugore wibana ariko wigeze kuba afite umugabo. Amakuru avuga ko umugabo yahoranye nawe yari (...)

Sponsored Ad

Ku mugoroba w’ejo nibwo Umupolisi muto witwa Jean Bosco Munyeshyaka wari uzwi ku izina ry’irihimbano rya Rwatubyaye yagiye gusura umudamu utuye mu Murenge wa Nyagatare, akagali ka Bushoga umudugudu wa Cyonyo mu Karere ka Nyagatare atashye asubiye mu kigo ngo atangira kumva atameze neza ndetse aza guhita apfa bitunguranye. Harakekwa amarozi.

Uyu mu Polisi bitaga Rwatubyaye yari yagiye kusura umugore wibana ariko wigeze kuba afite umugabo. Amakuru avuga ko umugabo yahoranye nawe yari umupolisi, ariko nawe akaba yarapfuye akenyutse, ndetse hakaba hari amakuru avuga ko hari n’undi nawe wabanye nawe agapfa. Amakuru avuga ko uyu mugore yakiriye umushyitsi we (Munyeshyaka) wari wamusuye.

N’ubwo bitaramenyekana niba urupfu rwa Munyeshyaka rufite icyo rupfana n’ibyo yakirijwe n’uyu mudamu yari yasuye amakuru avuga ko nyuma y’uko Munyeshyaka apfuye Polisi yahise igota urugo rw’uyu mugore ndetse n’izindi ngo baturanye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yabwiye Umuryango ko koko uyu mupolisi yaraye apfuye amarabira ariko atakwemeza ko ari amarozi ibi bizemezwa na muganga. Gusa yatubwiye ko ari mu nama atari bubashe kutuvugisha umwanya.

Twagerageje kuvugana n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare ariko ntibyakunda, nomero ya telefoni ye igendanwa ntiyari iri ku murongo inshuro zose twayigerageje.

Turacyakurikirana ngo tumenye ibyakurikiye uru rupfu rutunguranye rwa Munyeshayaka Jean Batpiste bahimbaga Rwatubyaye.

Ibitekerezo

  • Nibasanga yarozwe Rib ikore akazi.kdi nubutabera buzamuhane.

    Inzego zibishinzwe zibikurikirane nizisanga urupfu rwuyumu porisi ruhama uyumugore nange ndamusabira guhanwa.

    RIP, azize down da! ese uwo mugore umaze gupfusha abagabo babiri nuyu akaba uwa gatatu, ko mbona uyu yarakiri muto yatinyutse ate ubwo bukombe bwumugore?

    Yakiguyekoo igitsina we kizatumara

    Ndifuza umukunzi

    Imana imwakire mu bayo . Soma imigani igice cya 5 cyose. Polisi ikore iperereza neza kuko igihugu gihombye umujyambere.

    Niyiruhukire yahuye numushingwe wumugore babaho batera umwaku utaraza pe RIP Rwatubyaye we

    Niyiruhukire yahuye numushingwe wumugore babaho batera umwaku utaraza pe RIP Rwatubyaye we

    Niyiruhukire yahuye numushingwe wumugore babaho batera umwaku utaraza pe RIP Rwatubyaye we

    INGARUKA SEX
    Ubusambanyi,nubwo bukorwa na millions and millions z’abantu mu rwego rwo kwishimisha,butera ibibazo byinshi bikomeye : Gufungwa,Ubwicanyi,Kurwana,Inda zitateganyijwe,Sida,kwiyahura,gukuramo inda,guhotora cyangwa kujugunya umwana wabyaye,gusenya ingo ku bashakanye,etc…Si ibyo gusa,kubera ko bizabuza ababikora kubona ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ibibazo byinshi isi ifite biterwa nuko abantu batuye isi basuzugura Imana.Niyo mpamvu nayo yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izabakure mu isi,isigaze abayumvira gusa.Byisomere muli Imigani 2:21,22.

    Birababaje cyane pee. Uyu mu type namuherukaga keeeera twigana Primary none nongeye kubona ifoto yavuye mu mubiri. Ni agahinda gakomeye ariko umuryango we ukomeze kwihangana.

    Birababaje cyane pee. Uyu mu type namuherukaga keeeera twigana Primary none nongeye kubona ifoto yavuye mu mubiri. Ni agahinda gakomeye ariko umuryango we ukomeze kwihangana.

    Nta marozi bene nkaba babaho n’iyo wakoraho n’intoke gusa ntimunaryamane nta minsi 2 umara utitabye Rurema.Hari uwo nzi i Kirehe ahitwa i Nyakarambi ntavuze amazina ,warufite akabari kiyubashye ,akagira n’urugwiro cyane akanamenya gutanga care ku bakiriya be ,nawe ngo uwamukoragaho wese aha ndavuga kuryamana nawe yahitaga apfa ngo ntiryarengaga ,hari umusore nawe w’umupolisi wakatiye yo 2017 nko mukwezi kwa 3 abamuzi baramuzi yavukaga i Rubavu akivayo yafashe moto agenda yerekeza ahitwa Gatarama igikamyo kimurira muri ayo makona ya Gatarama.Umuryango we n’inshuti ze bihangane .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa