skol
fortebet

PSD yasoje ibikorwa byo kwiyamamaza isaba abanyarwanda gutuma amatora agenda neza

Yanditswe: Saturday 01, Sep 2018

Sponsored Ad

Ishyaka riharanira Demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage (PSD),ryasoreje ibikorwa byo kwamamaza mu mujyi wa Kigali ahazwi nka Camp Kigali,basaba abarwanashyaka babo kugira uruhare mu gutuma amatora agenda neza kandi bagatora ku bwinshi PSD.

Sponsored Ad

Ubwo yamamazaga bwa nyuma abakandida-depite bahagarariye PSD mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko,umuyobozi wa PSD Dr Biruta Vincent yabwiye abarwanashyaka ba PSD ko ibikorwa byo kwiyamamaza hirya no hino mu gihugu byagenze neza ndetse biteguye kuzabona abanyarwanda bababhundagazaho amajwi mu matora ateganyijwe ku wa Mbere.

PSD yasoje ibikorwa byo kwiyamamaza yizeza abanyarwanda impinduka muri byinshi

Yagize ati “Mwarakoze cyane kwamamaza PSD n’abakandida bayo beza kandi basobanutse.Turashaka amajwi kugira ngo izi ntore zacu zizaduhagararire neza mu nteko ishyinga amategeko,zishyire mu bikorwa ibyo PSD yiyemeje kugeza ku banyarwanda.

umwe mu bakandida wari uhagarariye abandi,Uwera Pelagie yavuze ko PSD yifuza ko abanyarwanda basaga miliyoni 7 bazatora bayihundagazaho amajwi ikagira abakandida benshi mu nteko kandi icyizere kiganje kuko aho baciye hose,Abanyarwanda baberetse ko babashyigikiye.

Yagize ati “Aho twaciye hose,Abanyarwanda bavuze ko badushyigikiye kandi bazaduhundagazaho amajwi.Tuzashyigikira itegeko Nshinga twumva ibitekerezo by’abaturage ndetse tubishyire mu bikorwa.

Turifuza ko abanyarwanda bagira ubuzima bwiza kandi tuzabiharanira muri manda yacu kuko twizeye ko tuzatorwa.

Turifuza ko urubyiruko rugira ubuzima bwiza,rugakora siporo ndetse tugaca umubyigano w’imodoka dukoresha utumodoka two mu kirere.

Dr Ngabitsinze Jean Chrisostome,umunyamabanga mukuru wa PSD akaba Umukandida Depite urangaje abandi imbere muri iri shyaka,yavuze ko PSD yifuza ko igenamigambi ryarushaho guteza imbere abaturage ndetse abakandida depite ba PSD bifuza kuzamura ubuhinzi n’ubworozi bongera imbuto z’indobanure,ifumbire n’amazi ndetse umusaruro wakwiyongera bagashaka amasoko hirya no hino.

PSD irifuza guteza imbere ibijyanye no gutera intanga inka kugira ngo abanyarwanda babone icyororo cyiza kandi hazakorwa ibishoboka byose ngo bigerweho.

Dr Ngabitsinze yavuze ko abakandida depite ba PSD bazateza imbere ubushakashatsi ku byerekeye ubuhinzi n’ubworozi kugira ngo imirire mibi icike mu banyarwanda.
Yavuze kandi ko PSD yifuza ko hakorwa impinduka ku bishushanyo mbonera by’imijyi kugira ngo byorohere abanyarwanda ndetse bazakora ubuvugizi ku buryo abantu leta ishaka kwimura bajya bahabwa igihe cyo kwitegura nibura kigeze ku myaka 5.

Muri manda ya 2018 kugeza 2023,PSDifite abakandida 65, yafashe ingamba na gahunda zigera kuri 41 zibumbiye mu nkingi 3 arizo politiki,imiyoborere n’ubutabera,ubukungu ndetse n’imibereho myiza y’abaturage.

PSD yasabye abanyarwanda kuyihundagazaho amajwi

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo amashyaka atandukanye n’abakandida bigenga biyamamaje bwa nyuma cyane ko ku munsi w’ejo saa kumi n’ebyiri z’igitondo ibikorwa byo kwiyamamaza bizafungwa ku mugaragaro mu gihe amatora nyirizina azaba ku wa Mbere taliki ya 03 Nzeri 2018.

Ibitekerezo

  • Yaba FPR,yaba PSD,yaba PL,etc…bose ni UMUGATI baba bishakira (national bread).Iyo bamaze gutorwa birebera inyungu zabo gusa.Nta numwe uzakura Mwalimu wa Primary ku mushahara wa 40 000 Frw.Nyakubahwa biganye muli University ahembwa miliyoni hamwe n’imodoka nshya Leta yamufashije kugura.Koko dukeneye ubwami bw’imana.Nibwo bwonyine buzayobora isi nta karengane no kwikubira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa