skol
fortebet

Rubavu: Abayobozi 7 bo muri Busasamana bahagaritswe by’agateganyo kubera umupira wahuruje imbaga

Yanditswe: Friday 07, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Abayobozi 7 bo mu Murenge wa Busasamana wo mu karere ka Rubavu bahagaritswe by’agateganyo ku mirimo yabo kubera uburangare baherutse kugira bigatuma hari urubyiruko rutegura rukanakina umukino w’umupira w’amaguru wahuruje abantu benshi, muri ibi bihe u Rwanda ruhangayikishijwe na COVID -19.

Sponsored Ad

Abafatiwe ibihano n’ubuyobozi bw’akarere ni umukozi ushinzwe imari n’ubutegetsi wari wasigariyeho umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana ubwo iki kibazo cyabaga, abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari 3 n’abayobozi b’imidugudu 3.

Guverinoma y’u rwanda yahagaritse imikino ihuza abantu nk’umupira w’amaguru mu rwego rwo kurinda Abanyarwanda kuba bakwanduzanya Covid-19 ariko muri uyu murenge,bamwe mu rubyiruko bateguye imikino y’umupira w’amaguru yahuje abantu benshi ariyo mpamvu bamwe mu bayobozi b’uyu murenge bahagaritswe.

Aba bakoze bo muri Busasamana biyongereye kuri 16 bo mu karere ka Rutsiro bahagaritswe by’agateganyo,barimo abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge 5 bose bakurikiranweho kunyereza umutungo wa Leta.

Umuyobozi w’aka karere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emerance yatangaje ko abahagaritswe by’agateganyo ari Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge bazize gucunga nabi umutungo wa Leta.

Aba bayobozi kandi ngo bahagaritswe amezi atandatu aho basabwe gutegereza ibizava mu iperereza.Kugeza ubu ntabwo biramenyekana niba batawe muri yombi.

Meya Ayinkamiye yabwiye RBA ko aba bayobozi bakekwaho kunyereza ibikoresho byari bigenewe kubaka imihanda ya VUP ndetse asaba abaturage kutumva ko igikuba cyacitse.

Akomeza avuga ko serivisi zatangwaga n’abahagaritswe by’agateganyo, by’umwihariko Abanyamabanga Nshingwabikorwa, ko zitazahagarara kandi ko nta muturage uzabura serivisi akeneye ku murenge.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge bahagaritswe ni abo mu mirenge ya Nyabirasi, Ruhango, Mushubati, Rusebeya na Murunda.

Ibitekerezo

  • Iyi nkuru rwose muratuvanze. Rubavu na Rutsiro bihuye bite?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa