skol
fortebet

“Ruswa ni icyaha Imana ihana, muge mwigisha abayoboke banyu kuyirinda ” Kanzayire

Yanditswe: Thursday 08, Dec 2016

Sponsored Ad

Umuvunyi mukuru wungirije, ushinzwe kurwanya ruswa n’ akarengane Kanzayire Bernadette yibukije abanyamadini ko ruswa ari icyaha Imana ihana abasaba kwigisha abayoboke babo kwirinda ruswa kugira ngo itazababuzwa ubugingo buhoraho.
Ni mu nama yahuje abanyamadini n’ amatorero kuri uyu wa 8 Ugushyingo 2016, mu rwego rwo kubasaba gutanga umusanzu wabo muri gahunda yo gukumira no kurwanya ruswa n’ ibyaha bifitanye isano nayo.
Mu kiganiro yahaye abanyamadini n’ amatorero bitabiriye iyi nama , (...)

Sponsored Ad

Umuvunyi mukuru wungirije, ushinzwe kurwanya ruswa n’ akarengane Kanzayire Bernadette yibukije abanyamadini ko ruswa ari icyaha Imana ihana abasaba kwigisha abayoboke babo kwirinda ruswa kugira ngo itazababuzwa ubugingo buhoraho.

Ni mu nama yahuje abanyamadini n’ amatorero kuri uyu wa 8 Ugushyingo 2016, mu rwego rwo kubasaba gutanga umusanzu wabo muri gahunda yo gukumira no kurwanya ruswa n’ ibyaha bifitanye isano nayo.

Mu kiganiro yahaye abanyamadini n’ amatorero bitabiriye iyi nama , Kanzayire yifashishije imwe mu mirongo ya bibiliya na koruwani agaragaza icyo ibi bitabo by’ iyobokamana bivuga ku cyaha cya ruswa. Abasaba kwigisha abayoboke babo kwirinda ruswa kugira bazabone ubugingo buhoraho.

Rumwe mu ngero za ruswa ivuga mu bitabo by’ iyobokamana n’ isomo riboneka muri Mariko: 14,10-11 ahavuga ukuntu Yuda Isikariyoti yakiriye amafaranga akagambanira Yesu.

Yagize ati “Nk’ uko abanyamadini bigisha abayoboke babo kwanga icyaha, urwego rw’ Umuvunyi rubona ko abanyamadini bagomba kwigisha abayoboke babo kwirinda ruswa”

Yakomeje agira ati “Uretse kubigisha ko ruswa ari icyaha Imana ihana, muge mubibutsa ko ruswa ari icyaha gihanwa n’ amategeko”

Abanyamadini basanga abayoboke babo baramutse bagize ukwizera gushyitse nabyo byafasha kurandura ruswa burundu.


Apotre Masasu niwe wasengeye abanyamadini n’ amatorero mbere yo gutangira inama

Mu kiganiro yagiranye n’ ikinyamakuru umuryango Apotre Masasu yagize ati “Impamvu ituma umuntu atanga ruswa harimo kubura kwizera umuntu akibaza ati ’ese ejo nzamera nte?’ Niho haturuka mpemuke ndamuke. Ariko abantu bagize kwizera gushyitse bamenya ko Imana yabafasha mu mibereho yabo badatanze cyangwa ngo yakire ruswa”

Avuga kungaruka za ruswa Kanzayire yavuze ko harimo no kuba igihugu gitakarizwa icyizere ku rwego mpuzamahanga abashoramari bakaga kugishoramo imari ndetse kikaninwa inguzanyo.

U Rwanda ruri ku mwanya wa 44 ku isi mu kurwanya ruswa, uwa kane muri Afurika, no ku mwanya wa mbere mu bihugu byo mu karere.

Kanzayire avuga ko uyu mwanya udahagije ahubwo u Rwanda rugomba guharanira kuba urwa mbere ku isi.

Icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa cyatangiye tariki 3 kizasozwa tariki 9 Ukuboza 2016 hizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ruswa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa