skol
fortebet

#TalkToPMRwanda: Minisitiri w’Intebe yagejejweho ibibazo bya Buruse, Ireme ry’uburezi n’ubushomeri mu rubyiruko

Yanditswe: Friday 10, Feb 2017

Sponsored Ad

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yahaye rugari Abanyarwanda batanga ibitekerezo banamubaza ku bijyanye n’uko babona gahunda za guverinoma y’u Rwanda.
Abicishije ku rukuta rwe rwa twitter, Umukuru wa Guverinoma yagennye umurongo wa #TalkToPMRwanda ,ni ukuvuga kuganira cyangwa kuvugana na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda. Uwo murongo wacishwagaho ibyo bibazo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Gashyantare 2017.
Minisitiri w’ Intebe ni we watangiye yibutsa Abanyarwanda ko guhera saa tanu kugera (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yahaye rugari Abanyarwanda batanga ibitekerezo banamubaza ku bijyanye n’uko babona gahunda za guverinoma y’u Rwanda.

Abicishije ku rukuta rwe rwa twitter, Umukuru wa Guverinoma yagennye umurongo wa #TalkToPMRwanda ,ni ukuvuga kuganira cyangwa kuvugana na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda. Uwo murongo wacishwagaho ibyo bibazo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Gashyantare 2017.

Minisitiri w’ Intebe ni we watangiye yibutsa Abanyarwanda ko guhera saa tanu kugera saa sita z’amanywa hateganyijwe iyo gahunda.

Bimwe mu byabajijwe bikeneye ibisubizo, birimo icyo Leta iri gukora ku bushomeri mu Rwanda.

Matata Christophe yagize ati “Nifuzaga kubaza Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe icyo Guverinoma y’u Rwanda iri gukora ku bijyanye n’ubushomeri bukabije mu rubyiruko.”

Yakomeje ati “Haracyagaragara ikibazo cy’imitangire mibi ya serivisi mu bitaro kandi bimaze imyaka myinshi, hakorwa iki ngo bikemuke?”

Mureka Bertha yabajije ku bijyanye n’inguzanyo ya buruse igenerwa abanyeshuri n’ibyo kuyishyura.

Ati “Banki y’igihugu y’iterambere (BRD) irishyuza abahawe inguzanyo yo kwiga, gusa ahenshi umubare wishyuzwa urenze cyane inguzanyo bahawe, niyo ubigaragaje ntacyo bihindura. Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe mwakurikirana iyi gahunda kugira ngo itagira uwo irenganya .”

Ku bijyanye n’imikorere ya banki, undi na we yamubajije ku kibazo cya banki ngo zikomeje kuzamura inyungu ku nguzanyo.

Uwitwa Seth Hategekimana yabajije ku bijyanye n’imyiteguro y’amatora ya Perezida wa Repubulika muri 2017.

Ati “ Umunyarwanda Philippe Mpayimana yatangiye kwiyamamariza kuba perezida, ese yaba abyemererwa n’amategeko?”

Hari n’uwabajije ikibazo cy’abanyeshuri barangiza kaminuza mu bigo byigenga ariko bagera ku mirimo ugasanga nta bushobozi bafite bikababera imbogamizi. Akabaza icyo Leta igiye gukorana gute n’izo Kaminuza, cyangwa n’abo banyeshuri.

Ati “None se abo iryo genzura risanze bararangije kwiga, bazakorerwa iki?”

Shyaka Olivier Solver ati “Ese mubona Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga itibanda ku ikoranabuhanga(ICT) ikibagirwa urubyiruko? Nta mishinga migari yita ku rubyiruko tubona.”

Past Ndayizeye Emma yashimiye Minisitiri w’Intebe wafunguye hoteli y’itorero ADEPR amusezeranya ko impanuro yabahaye bazakomeza kuzigenderaho.

Ibi bibazo bitangirwa ibisubizo nyuma yo kubyakira.

Ntakirutimana Deus

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa