skol
fortebet

Trump agiye gusura Arabia Saudite kubera iterabwoba

Yanditswe: Friday 05, May 2017

Sponsored Ad

Ibiro by’ umukuru w’ igihugu muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika, White House kuri uyu wa 4 Gicurasi 2017 byatangaje ko Perezida Donald Trump mu mpera z’ uku kwezi azafata urugendo yerekeza mu gihugu cy’ Arabia Soudite aho azahura n’ abayobozi b’ Abarabu bakaganira ku kibazo cy’ imitwe yitwara kiyisilamu ikomeje guteza umutekano muke mu Isi.
Muri uwo ruzinduko rwa mbere Perezida Trump azaba agiriye hanze y’ Amerika, biteganyijwe ko azahurira n’ abanyamadini ahitwa Ceranda bakaganira ku bikorwa byo (...)

Sponsored Ad

Ibiro by’ umukuru w’ igihugu muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika, White House kuri uyu wa 4 Gicurasi 2017 byatangaje ko Perezida Donald Trump mu mpera z’ uku kwezi azafata urugendo yerekeza mu gihugu cy’ Arabia Soudite aho azahura n’ abayobozi b’ Abarabu bakaganira ku kibazo cy’ imitwe yitwara kiyisilamu ikomeje guteza umutekano muke mu Isi.

Muri uwo ruzinduko rwa mbere Perezida Trump azaba agiriye hanze y’ Amerika, biteganyijwe ko azahurira n’ abanyamadini ahitwa Ceranda bakaganira ku bikorwa byo kubungabunga amahoro.

Biteganyijwe kandi ko Trump azabonana n’ umushumba mukuru wa Kiriliziya gatolika ku Isi Papa Francis.

Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga wa Arabia Soudite, Adel Bin Ahmed Al-Jubeir yatangaje ko urwo ruzinduko rwa Perezida Trump ari uruzinduko rukomeye yongeraho ko Arabia Soudite ishyigikiye ubutegetsi bwa Perezida Trump kuva yatorwa.

Jerry Feierstein, wahoze yungirije Minisitiri ushinzwe ububanyi n’ amahaganga n’ ubutwererane hagati ya Leta zunze ubumwe z’ Amerika n’ ibihugu by’ Arabu yavuze ko uru ruzinduko ari ingenzi cyane.

Jerry Feierstein afite icyizere ko ibihugu by’ Arabu bizemera gufasha Perezida Trump umugambi wo kurwanya iterabwoba rikorwa n’ abavuga ko ari Abayisilamu.

Ibihugu by’ Abarabu nibyo bihugu bigwiriyemo umubare munini w’ Abayisilamu kurusha ibindi bihugu ku Isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa