skol
fortebet

“Tubuze umuyobozi n’ umukozi mwiza” Perezida Kagame avuga ku rupfu rwa Depite Mukayisenga [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 14, Jun 2017

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yifatanyije n’Umuryango wa Depite Mukayisenga Françoise witabye Imana ku Cyumweru tariki 11 Kamena azize uburwayi avuga ko u Rwanda rubuze umukozi mwiza.
Kuri uyu wa Gatatu 14 Kamena mu Nteko ishinga amategeko y’ u Rwanda habereye umugango wo gusezera mu cyubahiro Nyakwigendera Depite Mukayisenga witabye Imana yari amaze imyaka 14 akora mu nteko ishinga amategeko.
Mu butumwa bwasomwe na Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, Perezida Kagame yavuze ko we (...)

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yifatanyije n’Umuryango wa Depite Mukayisenga Françoise witabye Imana ku Cyumweru tariki 11 Kamena azize uburwayi avuga ko u Rwanda rubuze umukozi mwiza.

Kuri uyu wa Gatatu 14 Kamena mu Nteko ishinga amategeko y’ u Rwanda habereye umugango wo gusezera mu cyubahiro Nyakwigendera Depite Mukayisenga witabye Imana yari amaze imyaka 14 akora mu nteko ishinga amategeko.

Mu butumwa bwasomwe na Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, Perezida Kagame yavuze ko we n’umuryango we “bababajwe no kumenya inkuru y’akababaro y’urupfu rwa Nyakwigendera, Depite Mukayisenga Françoise.”

Muri ubu btumwa Perezida Kagame akomeza agira ati“Igihugu n’Abanyarwanda tubuze umuyobozi n’umukozi mwiza, warangwaga n’ukuri no gukunda igihugu n’Abanyarwanda.”

Mu izina rye bwite no mu ry’umuryango we, Perezida Kagame yamenyesheje umuryango wa Depite Françoise Mukayisenga ko “bifatanyije nabo kandi babifuriza gukomera muri iri bihe bikomeye by’akababaro.”

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Depite Mukayisenga yaturukagamo, Ngarambe François, yavuze ko mu mirimo yose Mukayisenga yagiye ashingwa yayikoze neza mu buryo bushoboka, kandi mu bwitange.

Yagize ati “Umuryango yawubereye intore yizerwa. Mu mirimo yose yashinzwe mu nzego z’ibanze no mu nteko yari amazemo imyaka 14, Depite Mukayisenga yaranzwe no kwitanga no gukorana na bagenzi be neza.

Ubutwari bwa Mukayisenga kandi bwanashimangiwe na Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa, wavuze ko yatangaga ibitekerezo by’ingirakamaro mu mirimo y’Inteko Ishinga Amategeko.

AMAFOTO










Depite Gatabazi JMV


Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi; Perezida w’Urukiko rw’Ikirenge, Sam Rugege na Perezida wa Sena, Bernard Makuza mu bitabiriye umuhango wo gusezera Depite Mukayisenga witabye Imana

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka; Minisitiri ushinzwe imirimo y’inama y’Abaminisitiri, Stella Ford Mugabo; Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi; Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Sam Rugege na Perezida wa Sena, Bernard Makuza

Ibitekerezo

  • Imana imwakire mubayo

    hariya mwanditse nabi , muhakosore> perezida wurukiko rw.ikirenge. No, ahubwo akuriye URUKIKO RW,IKIRENGA. mind your words and rectify. Thx

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa