skol
fortebet

"Tugeze aho tutakwemera ko ibyo twagezeho biba imfabusa"-Perezida Kagame

Yanditswe: Monday 21, Dec 2020

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Ukuboza 2020,Perezida Kagame yagejeje ku Banyarwanda uko igihugu gihagaze muri izi mpera z’Umwaka wa 2020 waranzwemo n’icyorezo cya Covid-19 cyashegeshe u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu byo ku isi.

Sponsored Ad

Perezida Kagame yatangiye agira ati “Nababwiye ko bitoroshye kumenya ibizaba imbere, ari nabyo byabaye. Hajemo icyorezo cyakwiriye Isi yose cya Covid-19. Ariko nubwo icyo cyorezo cyatumye duhindura bimwe twari twarateganije, ndagira ngo nongere mbabwire ko igihugu cyacu gikomeje guhagarara neza kandi impamvu zibyerekana ziragaragara. Ndagira ngo mbanze nshimire Abanyarwanda bose ubufatanye, ubwitange n’ubushake mu guhangana n’ibyo bibazo."

Perezida Kagame yahishuye byinshi ku byo igihugu cyagezeho mu nzego zitandukanye yaba mu buzima,uburezi,umutekano,n’ibindi bitandukanye.

Mu buzima, Perezida Kagame Paul yagize ati “Twubatse ibitaro bitatu bishya: Gatunda, Nyarugenge na Gatonde.

Ibitaro by’Umwami Faisal tumaze kubishyiramo amafaranga menshi twubaka ubushobozi tunazana inzobere zizi kuvura indwara zitandukanye.

Indwara nyinshi zikomeye zatumaga Abanyarwanda bajya kwivuriza hanze zizajya zivurirwa aha, ku buryo n’abo mu karere bashobora kuza kwivuriza aha."

Yavuze ko hashyizweho inyubako yihariye ivurirwamo indwara z’umutima, hagurwa n’imashini nshya ya MRI abantu bakeneraga bakajya kuyishaka mu mahanga.

Perezida Kagame yavuze ko miliyari 100 Frw yashyizwe mu kigega ngobokabukungu, umusaruro mbumbe wo wagabanutse mu gihe cya kabiri cy’uyu mwaka gusa mu cya gatatu ho warazamutse.

Yakomeje avuga ko ibi byerekana ko ubukungu bugenda buzahuka nubwo “tugenda duhangana n’iki cyorezo kidusubiza inyuma kenshi kuri byinshi.”

Perezida Kagame yavuze ko hongeye gutangizwa ubukerarugendo n’inama mu bucuruzi bwambukiranya imipaka. Ishoramari rishya rigera ku mishinga 172 ifite agaciro ka miliyari 1 n’ibihumbi 200 y’amadolari.

Mu burezi, Perezida Kagame yavuze ko hubatswe ibyumba by’amashuri 22.000. Mu bikorwa remezo, hubatswe ibikorwa remezo bifasha gukumira ibiza birimo imyuzure.

Umuyoboro w’itumanaho wa 4G wageze mu duce 127 mu gihugu hose, ingo zigera ku 200.000 zashyizwe ku murongo w’amashanyarazi.

Perezida Kagame yavuze ko muri gahunda zigamije imibereho myiza y’Abanyarwanda, nka mutuelle de santé igihugu cyashoboye kwishyurira abaturage bagera kuri miliyoni ebyiri bari mu Cyiciro cya mbere cy’ubudehe.

Amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 10 kandi yahawe imiryango idashoboye kwifasha, ndetse ibyiciro bishya by’ubudehe asaba ko bishyirwa mu ngiro mu mucyo kuko mu gihe gishize hari ubwo byagiye bigaragara ko bitakozwe neza.

Ati “Ndibwira ko mu nzira nshya bizakomeza gukosorwa.”

Ku kijyanye n’amahoro n’imutekano mu Karere ,Perezida Kagame yavuze ko ku bushake bw’ibihugu byombi, u Rwanda rwatangiye kugirana ibiganiro n’igihugu cy’u Burundi bigamije gutokora agatotsi kaje mu mubano w’ibihugu byombi.

Ati “Turacyakomeza kureba uko dufatanya n’ibihugu byo mu karere, kandi inzira ni nziza, nubwo hari ibitaragerwaho, muri rusange umutekano umeze neza. Akabazo gato karimo kagaragara ku mupaka w’Amajyepfo y’igihugu n’u Burundi,ariko naho ibiganiro birakomeje kugira ngo bikemuke.

Mu Burengerazuba hari RDC, hakimara kuba impinduka mu buyobozi bw’icyo gihugu, twafatanije gushakira ibibazo by’umutekano ku gihugu cyacu.

Mu Burasirazuba nta kibazo dufite, hari igihugu cy’inshuti. Mu Majyaruguru haracyari utubazo, naho ndibwira ko amaherezo ibibazo bisigaye bizakemuka, kuko nibwira ko buri wese aba ashaka amahoro."

Perezida Kagame yagarutse ku nama ikomeye u Rwanda rwitegura kwakira ya CHOGM, aho yemeje ko u Rwanda rukomeje kugirana umubano mwiza n’abafatanyabikorwa hamwe n’abandi baterankunga ndetse ko imikoranire ari myiza ku buryo bushimishije kuko byafashije mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Ati "Muri Kamena 2021 twiteguye kwakira inama y’abakuru b’ibihugu n’aba za guverinoma z’ibihugu bihuriye ku rurimi rw’Icyongereza (CHOGM). Dukomeje kugirana umubano mwiza n’abafatanyabikorwa kandi twifuza ko bikomeza. Ibi kandi byafashije guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Turashimira kandi abagize uruhare bose muri ubwo bufatanye, harimo Abanyarwanda, abakozi b’inzego z’ubuzima bari ku isonga ryo kurwanya iki cyorezo n’abajyanama b’ubuzima. Turatekereza kandi n’abakorerabushake b’urubyiruko, abikorera.

Nyuma yo kuvuga ibyagezweho byinshi,Perezida Kagame yashimiye ababigizemo uruhare barimo Abanyarwanda baba hanze ndetse n’ubufatanye mu banyarwanda.

Ati “Ndashimira kandi Abanyarwanda baba mu mahanga batanze inkunga yo gufasha abaturage bakomwe mu nkokora n’iki cyorezo. Ndashimira kandi abayobozi mu nzego z’ibanze basoza manda zabo. Turabashimira umurimo mwakoze tunabasaba gukomeza gutanga umusanzu wanyu aho muzaba muri hose."

Yakomeje avuga ko ubufatanye bw’Abanyarwanda aricyo kintu cyatumye hatangirika byinshi cyane.Ati “Iyo hatabaho uko kwigomwa byari kugorana bigatuma dutakaza byinshi harimo n’ubuzima. Twese dufatanyije, tuzongere dusubire mu buzima bw’iterambere ryihuse, bityo dukomeze tuzamure imibereho myiza yacu n’iy’imiryango yacu.”

Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda inshingano bafite kugira ngo iterambere ry’igihugu rirusheho kuzamuka.

Ati “Buri wese afite inshingano yo gukorana na mugenzi we tukarinda ibyo twubaka, tukuzuzanya. Uyu mwaka byabaye ngombwa ko hari ibyo twigomwa nubwo bitari byoroshye. Harimo ko imiryango yacu itahurira hamwe ngo twishimire isoza ry’umwaka n’ibindi bihuriza hamwe imiryango ngo yishime.

Tugeze aho tutakwemera ko ibyo twakoze byose twirinda biba impfabusa. Iki ntabwo ari igihe cyo gucogora, ahubwo ni ukurinda ibyo tugezeho bishimishije, tugaharanira ibyo dushaka kugeraho, tugaharanira guhera dutera intambwe.”

Mu gusoza ijambo rye,Perezida Kagame yagize ati " Nsoza, nongeye gushimira Abanyarwanda bose n’inshuti zacu, twongere intambwe. Muzagire Noheli nziza, muzarangize umwaka neza. Mbifurije amahoro y’Imana, murakoze cyane.’’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa