skol
fortebet

“Tuzagera ku ntego igihe cyose tuzakorera hamwe” Perezida Kagame

Yanditswe: Thursday 16, Mar 2017

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame avuga ko ahazaza h’isi hashingiye ku cyizere internet itanga, ariko bikazashoboka ari uko za guverinoma, ibigo n’abaturage bitahirije umugozi umwe.
Yabitangaje ubwo yatangizaga inama abereye umuyobozi mukuru, ya Komisiyo ishinzwe gukwirakwiza internet yihuta ku rwego rw’isi (Broadband Commission), kuri uyu wa kane tariki 16 Werurwe 2017.
Yagize ati “Tuzagera ku ntego igihe cyose tuzakorera hamwe uhereye kuri guverinoma, inganda n’abayobozi ba za sosiyete sivile. Ikindi ni (...)

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame avuga ko ahazaza h’isi hashingiye ku cyizere internet itanga, ariko bikazashoboka ari uko za guverinoma, ibigo n’abaturage bitahirije umugozi umwe.

Yabitangaje ubwo yatangizaga inama abereye umuyobozi mukuru, ya Komisiyo ishinzwe gukwirakwiza internet yihuta ku rwego rw’isi (Broadband Commission), kuri uyu wa kane tariki 16 Werurwe 2017.

Yagize ati “Tuzagera ku ntego igihe cyose tuzakorera hamwe uhereye kuri guverinoma, inganda n’abayobozi ba za sosiyete sivile. Ikindi ni uko bizadusaba kandi kujya twicara tugasubiza amaso inyuma kugira ngo turebe aho twavuye n’iterambere tugezeho.”

Perezida yavuze ko kugeza ubu ikoranabuhanga ryamaze gufata iya mbere mu gufasha ubukungu kuzamuka no guhuza abaturage.

Iyi nama iteraniye mu Mujyi wa Hong Kong, iriga ku ruhare rwa internet yihuta mu iterambere rirambye.

Perezida Kagame n’umuherwe Carlos Slim nibo bafatanyije kuyobora iyi komisiyo ifite intego zo gukwirakwiza internet yihuta ku isi, yatangijwe mu 2010.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa