skol
fortebet

U Budage bwashyikirije u Rwanda Twagiramungu ucyekwaho Jenoside

Yanditswe: Friday 18, Aug 2017

Sponsored Ad

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Kanama, ubutabera bw’u Budage bwagejeje mu Rwanda Twagiramungu Jean washakishwaga n’ubutabera bw’u Rwanda. Akekwaho uruhare mu byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu zahoze ari komini Rukondo na Karama mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro.
Umuyobozi wa Polisi mpuzamahanga - ishami ry’u Rwanda ACP Peter Karake wari uri ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, yashimye imikoranire myiza iri hagati ya Polisi mpuzamahanga z’ibihugu (...)

Sponsored Ad

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Kanama, ubutabera bw’u Budage bwagejeje mu Rwanda Twagiramungu Jean washakishwaga n’ubutabera bw’u Rwanda. Akekwaho uruhare mu byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu zahoze ari komini Rukondo na Karama mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro.

Umuyobozi wa Polisi mpuzamahanga - ishami ry’u Rwanda ACP Peter Karake wari uri ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, yashimye imikoranire myiza iri hagati ya Polisi mpuzamahanga z’ibihugu bitandukanye

Yagize ati:”Turanashimira Polisi mpuzamahanga ya Wiesbaden mu Budage, n’iya Addis Ababa muri Ethiopia, kubera ubufasha batanze ngo Twagiramungu yoherezwe mu Rwanda.”

Yakomeje avuga ati:”N’abandi bakekwaho Jenoside bakidegembya mu bihugu bitandukanye bamenye ko igihe cyabo kizagera bagafatwa.”

Umuvugizi w’urwego rw’ubushinjacyaha bw’u Rwanda Nkusi Faustin, yavuze ko Twagiramungu akekwaho ibyaha bibiri: icyaha cya Jenoside, n’icyaha cyo kurimbura imbaga.

Yavuze kandi ko ubutabera bw’u Rwanda bwari bwaroherereje inyandiko zo kumuta muri yombi, mu mwaka wa 2015, akabanza kuburanira mu Budage ku kuba yaburanishirizwayo cyangwa koherezwa kuburanira mu Rwanda, inkiko zo mu Budage zigafata umwanzuro wo kumwohereza mu Rwanda.

Nkusi yashimiye ubutabera bw’u Budage avuga ati:”Kohereza Twagiramungu kuburanira mu Rwanda biradushimishije, tukaba dushimira imikoranire myiza iri hagati y’ubutabera bw’u Rwanda n’ubw’ u Budage.”

Yanashimiye ibindi bihugu byakomeje gufasha ubutabera bw’u Rwanda kugira ngo abakekwaho ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu bashyikirizwe ubutabera, anasaba ibindi bihugu bigicumbikiye abakekwaho Jenoside kubashyikiriza ubutabera, bikabohereza mu Rwanda bakaburanishwa cyangwa nabyo ubwabyo bikababuranisha.

Twagiramungu Jean yavutse mu mwaka wa 1973, avukira mu kagari ka Ngara, icyahoze ari Segiteri ya Mbazi Komini Rukondo Perefegitura ya Gikongoro, ubu ni mu murenge wa Mbazi Akarere ka Nyamagabe Intara y’Amajyepfo.

Mu gihe cya Jenoside Twagiramungu yari umwarimu mu ishuri ryisumbuye ry’ubuhinzi n’ubworozi rya Kaduha mu cyahoze ari Segiteri Kaduha Komini ya Kirambo, Perefegitura ya Gikongoro, ubu ni mu karere ka Nyamagabe Intara y’Amajyepfo.

Twagiramungu niwe wa mbere ukekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi woherejwe mu Rwanda aturutse mu Budage, ariko mu mwaka wa 2014 u Budage bwakatiye Rwabukombe Onesphore wayoboraga Komini ya Muvumba mu cyahoze ari Perefegitura ya Byumba mu gihe cya Jenoside igihano cy’imyaka 14 y’igifungo kubera kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Kugeza ubu u Rwanda rwasohoye impapuro 845 zo guta muri yombi abakekwaho ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu, ariko 17 nibo bamaze koherezwa mu Rwanda bavuye mu bihugu bitandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa