skol
fortebet

U Rwanda ntirutewe ubwoba n’igitutu cya Amerika isaba kugarura ‘Caguwa’

Yanditswe: Monday 19, Feb 2018

Sponsored Ad

Leta y’U Rwanda yatangaje ko ititeguye kugarura ubucuruzi bwa Caguwa(imyenda,impu n’inkweto n’ibindi biba byarambawe) no kugabanya imisoro bitewe n’igitutu iri gushyirwaho na Leta zunze ubumwe za Amerika isaba ko ubu bucuruzi bwagarurwa mu gihugu.
Leta y’u Rwanda iherutse gutangaza ko itazigera ihindura icyemezo yafashe cyo guca Caguwa mu gihugu hose, inashimangira ko mu nama y’abakuru b’ibihugu bya Afurika y’i burasirazuba igiye guteranira i Kampala muri Uganda mu minsi iri imbere, U Rwanda (...)

Sponsored Ad

Leta y’U Rwanda yatangaje ko ititeguye kugarura ubucuruzi bwa Caguwa(imyenda,impu n’inkweto n’ibindi biba byarambawe) no kugabanya imisoro bitewe n’igitutu iri gushyirwaho na Leta zunze ubumwe za Amerika isaba ko ubu bucuruzi bwagarurwa mu gihugu.

Leta y’u Rwanda iherutse gutangaza ko itazigera ihindura icyemezo yafashe cyo guca Caguwa mu gihugu hose, inashimangira ko mu nama y’abakuru b’ibihugu bya Afurika y’i burasirazuba igiye guteranira i Kampala muri Uganda mu minsi iri imbere, U Rwanda ruzakomeza guhagarara kuri uyu mwanzuro.

Umunyamabanga wa leta muri minisitiri y’ububanyi n’amahanga Bwana Olivier Nduhungirehe, yabwiye ikinyamakuru the Eastafrican ko icyemezo cy’ibihugu byo mu karere k’Afurika y’iburasirazuba kizakomeza kubahirizwa ’dushaka gushyira mu bikorwa itegeko ry’aho ibicuruzwa bikomoka.Byagaragaye ko ibicuruzwa bimwe bikorerwa mu Bushinwa nyuma bikaza kujugunywa muri Afurika’.

Bwana Nduhungire yakomeje avuga ko nk’U Rwanda biteguye kuganira na Amerika kuri iyi ngingo kugirango bidahungabanya umubano w’ibihugu byombi wari wifashe neza.

Mu cyumweru gishize, abashinzwe ubucuruzi muri Amerika bategetse ibihugu by’u Rwanda, Uganda na Tanzania kwisubiraho ku cyemezo cyo guca Caguwa.

Amerika yavuze ko bidakunze ibi bihugu byahabwa ibihano birimo gucibwa amande no kugabanyirizwa inyungu byari bisanzwe bikura mu masezerano yiswe aya AGOA agamije koroshya ubucuruzi hagati y’ibihugu by’Afurika na leta zunze ubumwe z’Amerika.

U Rwanda, Uganda na Tanzania byaciye Caguwa muri gahunda yo guteza imbere inganda n’ibikorerwa imbere mu gihugu.Ni ibintu bitakiriwe na Leta zunze ubumwe za Amerika ivuga ko harimo igihombo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa