skol
fortebet

U Rwanda rwiyambaje impuguke zo muri Amerika ngo ukuri ku ruhare rw’ u Bufaransa muri jenoside yakorewe abatutsi kuge ahagaragara

Yanditswe: Friday 15, Dec 2017

Sponsored Ad

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ umuryango w’ Afurika y’ iburasirazuba Louise Mushikiwabo, akaba n’ umuvugizi wa guverinoma y’ u Rwanda aratangaza ko leta y’u Rwanda itazahwema kugaragaza ibimenyetso byerekana uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Ibi arabitangaza nyuma y’aho Leta y’u Rwanda ishyiriye ahagaragara raporo yakozwe n’itsinda ry’impuguke z’abanyamategeko bo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yanashyikirijwe u Bufaransa.
Yagize ati “Nibyo Leta y’u (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ umuryango w’ Afurika y’ iburasirazuba Louise Mushikiwabo, akaba n’ umuvugizi wa guverinoma y’ u Rwanda aratangaza ko leta y’u Rwanda itazahwema kugaragaza ibimenyetso byerekana uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Ibi arabitangaza nyuma y’aho Leta y’u Rwanda ishyiriye ahagaragara raporo yakozwe n’itsinda ry’impuguke z’abanyamategeko bo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yanashyikirijwe u Bufaransa.

Yagize ati “Nibyo Leta y’u Rwanda yasabye impuguke mu by’amategeko ndetse no mu iperereza na Cabinet y’abavocat y’abanyamerika bakomoka mu mujyi wa Washington D.C yagiye ikora akazi gakomeye cyane mu iperereza mu bibabzo byagiye biba muri Leta zunze ubumwe Amerika ifite ubushobozi buhambaye.Tuyisaba y’uko yadufasha mu iperereza mu nyandiko zitihishe ziri hirya no hino mu kujya kuganiriza abantu mu gushakisha ibimenyetso byo bishoboka ikatugaragariza vuba uruhare rw’igihugu cy’u Bufaransa ariko cyane cyane bamwe mu bayobozi b’u Bufaransa tuzi neza ko bagize uruhare rugaragara muri Jenoside yakorewe abatutsi muri iki gihugu.”

Umunyamakuru wa RBA ducyesha iyi nkuru yabajije Min.Mushikiwabo agaciro baha iyi raporo mu kwerekana uruhare rw’abafaransa bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.Ati “Iyi raporo rero muby’ukuri nk’uko nabivuze.Bitugaragariza ko ari ibimenyetso bifatika.Ikaba mu myanzuro yayo isaba Leta y’u Rwanda y’uko akazi kakomeza.Turakareba neza mu buryo burambuye kandi mu buryo bufite imyanzuro kuri muntu wese ndetse no mu nyandiko za giye ziba hagati y’abakozi ba Leta y’u Bufaransa.”

Yabajijwe niba Leta y’u Rwanda izakomeza gukora izo raporo ku buryo n’abandi bazavuka bazajya bareba ibyakozwe n’u Bufaransa mu Rwanda,yasubije muri aya magambo

Ati “Ntabwo ari ikintu u Rwanda tuzageraho tukarambirwa kubera amanyanga tukabihagarika ntibishoboka.U Rwanda ruzakomeza gukurikirana raporo zizagenda ziyongera ziba nyinshi inyandiko turushaho kuzikwiza kuko iyo umuntu avuze inkuru cyangwa se igitabo cyikandirwa haza n’amafilimi.Uko twebwe twagiye tubibona twari tuziko Leta y’u Bufaransa izageraho igasanga kubera bamwe muri abo abanegihugu babo bakoze amahano nayo izageraho ikusibiraho ikabasaba kwemera uko amateka yagenze ariko tubona uko iminsi igenda abakoze ibyo byaha bikomeye muri iki gihugu ndetse na Leta yabo bo bari mubyo guhakana twasanze ari ngombwa noneho ko ibyo dufite byose tubishyira ahagaragara.”

Ibitekerezo

  • Nibyiza kuba mubyivugiye kuko nari numvise arabantu badukunda biyemeje kuturengera.Abandi bakavugako ari rapport yashyizwe hanze na leta ya America.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa