skol
fortebet

U Rwanda rwamaganye ibyo kwitabira inama y’ishyaka rya Museveni muri Uganda

Yanditswe: Saturday 25, Jan 2020

Sponsored Ad

Umwe mu bantu bo mu ishyaka rya RPF-Inkotanyi yamaganye ibyatangajwe n’umwe mu bayobozi b’ishyaka rya NRM riri ku butegetsi muri Uganda wavuze ko ngo bazohereza intumwa 20 mu nama y’iri shyaka muri Uganda.

Sponsored Ad

Umuvugizi wa NRM, Rogers Mulindwa, yifatiye ibinyamakuru byo muri Uganda abibeshya ko intumwa 20 za FPR-Inkotanyi zizitabira inama y’ishyaka NRM kuri uyu wa Gatandatu.

Ikinyamakuru The New Times cyatangaje ko umwe mu bayobozi ba RPF-Inkotanyi yagitangarije ko bataremeza ko bazitabira inama ya NRM iteganyijwe kuri uyu wa 25 Mutarama 2020 kuri Sitade yitiriwe Mandela mu Mujyi wa Kampala.

Yagize ati "U Rwanda cyangwa FPR-Inkotanyi ntiyigeze yemeza ko izitabira iyo nama yavuzwe ya NRM. Ntabwo twumva impamvu umuvugizi wa NRM yatanze ubwo butumwa butari bwo mu binyamakuru byo muri Uganda."

Uyu muntu utatangajwe amazina wo muri FPR-Inkotanyi yavuze ko kugeza ubu nta myiteguro barimo yo kujya muri Uganda mu nama ya NRM.

Ati: "Ukuri ni uko kugeza ubu nta tangazo rirajya ku mugaragaro rivuye muri FPR ryemeza ko hazabaho ukwitabira inama ya NRM."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa