skol
fortebet

U Rwanda rwasabiwe gufatirwa ibihano bitewe n’ifatwa rya Paul Rusesabagina

Yanditswe: Tuesday 08, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

MRCD-Ubumwe, Ihuriro rihuza amashyaka arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ryatangaje ko Biro Politiki yaryo ku wa 6 Nzeri 2020 yakoze inama ivuga ku ifatwa rya Paul Rusesabagina usanzwe ari Visi Perezida waryo, yanzura isaba amahanga gufatira u Rwanda ibihano.

Sponsored Ad

MRCD-Ubumwe rivuga ko Paul Rusesabagina usanzwe kandi ari Perezida w’ishyaka rya PDR-Ihumure yashimuswe na Guverinoma y’u Rwanda, riti:

“Nk’uko yashimuse Bwana Nsabimana Callixte Sankara wari Visi Perezida wa MRCD-Ubumwe na Perezida w’ishyaka rya RRM.”

Iri huriro kandi rihakana inyito yo kuba umuryango w’iterabwoba, ngo ahubwo ni urubuga rugizwe n’amashyaka ya politiki. Wongeraho uti: “MRCD-Ubumwe ntabwo yigeze yica abaturage.”

MRCD-Ubumwe kandi isaba ko Paul Rusesabagina ataburanishirizwa mu Rwanda; hatitawe ku byaha ibyo ari byose yaba aregwa. Ngo ahubwo yaburanishirizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho atuye, cyangwa se mu Bubiligi nk’igihugu afitemo ubwenegihugu. Bityo iri huriro riti:

MRCD-Ubumwe yumva ko nta butabera buboneye Rusesabagina yahabwa na Guverinoma i Kigali yamushimuse, imufata nk’umwanzi kubera ko atavuga rumwe n’ubutegetsi.

Iri huriro rirasaba amahanga kudashyigikira leta y’u Rwanda, akanayishyiriraho ibihano ngo kubera ko yica amategeko mpuzamahanga ndetse igashimuta impunzi zahisemo kuba mu bindi bihugu ndetse n’abandi Banyarwanda bari imbere mu gihugu, ngo: “bashinjwa ibikorwa bitemewe n’amategeko.”

Mu bihano MRCD-Ubumwe isabira leta y’u Rwanda harimo guhagarikirwa inkunga z’amahanga.

Ryashimangiye kandi ko ari Rusesabagina cyangwa Nsabimana Callixte nta wigeze akora ibyaha, ngo ahubwo barabihimbiwe bitewe n’ibitekerezo byabo byanengaga ubutegetsi bw’u Rwanda.

Mu gika gisoza iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi w’iri huriro, Faustin Twagiramungu, MRCD-Ubwiyunge irasaba Abanyarwanda bose, amashyaka ya politiki n’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu kunga ubumwe, bose hamwe bagategura imyigaragambyo cyangwa se bagakoresha uburyo bwose bushoboka bakamagana ifungwa n’ishimutwa rikorerwa mu Rwanda.

Kuva Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekana Paul Rusesabagina tariki ya 31 Kanama 2020, ni ubwa mbere iri huriro rigize icyo rivuga ku munyamuryango waryo. Gusa kandi Faustin Twagiramungu tariki ya 1 Nzeri 2020 we yari yatangarije Radio Ijwi ry’Amerika iby’urugendo uyu musaza w’imyaka 66 y’amavuko yari afite, byakekwaga ko ari rwo yafatiwemo.

Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Rtd. Col. Jannot Ruhunga kuri uyu wa 7 Nzeri 2020 yatangaje ko Rusesabagina afatwa, nta tegeko mpuzamahanga ryigeze ryicwa, ngo:

“kuko yarizanye, afatirwa ku kibuga cy’indege cya Kigali.”

Ni ijambo yavuze yunga mu rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, wemeje tariki ya 6 Nzeri 2020 ko Rusesabagina yizanye.

Rusesabagina akurikiranweho ibyaha birimo ubushimusi, iterabwoba, ubwicanyi n’ubusahuzi bijya guhura n’ibya Nsabimana Callixte wari Umuvugizi w’umutwe witwaje intwaro wa FLN wegamiye ku ihuriro rya MRCD-Ubumwe.

Uyu Nsabimana wafashwe muri Mata 2019, we yemera ibyaha byose 17 aregwa kuva yagaragara bwa mbere mu rukiko.

SRC@BWIZA

Ibitekerezo

  • Nawe urashiduka turikumwe murwakubyayr nturamenya ikirakuzana .ikindi nonese ko atavuga rumwr nubutegetsi bwurwanda Kandi atarigihucye aba Shaka iki Kandi afite ubundi bwenegihugu? Nugucanishamo abanyarwanda gusa nahanwe namategeko rwose.

    Rusesaba what?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa