skol
fortebet

Uganda: U Rwanda ruhagarariwe na Minisitiri Musoni mu nama y’ abakuru b’ ibihugu bya EAC

Yanditswe: Thursday 22, Feb 2018

Sponsored Ad

Musoni yahagarariye Perezida Kagame mu mwiherero w’abakuru b’ibihugu bya EAC
None tariki 22 Gashyantare 2018 I Kampala muri Uganda harabera inama y’ abakuru b’ ibihugu bigize Umuryango w’ Afurika y’ Iburasirazuba iribanda ku kubikorwaremezo mu rwego rw’ ubuzima.
Ni inama igiye kuba ku nshuro ya 19, biteganyijwe ko iraberamo n’ umwiherero w’ abakuru w’ ibihugu bigize uyu muryango uraba ubaye ku nshuro ya 4. Umwiherero wa mbere w’ abakuru b’ ibihugu bigize EAC wabaye muri 2008, uwa kabiri uba muri (...)

Sponsored Ad

Musoni yahagarariye Perezida Kagame mu mwiherero w’abakuru b’ibihugu bya EAC

None tariki 22 Gashyantare 2018 I Kampala muri Uganda harabera inama y’ abakuru b’ ibihugu bigize Umuryango w’ Afurika y’ Iburasirazuba iribanda ku kubikorwaremezo mu rwego rw’ ubuzima.

Ni inama igiye kuba ku nshuro ya 19, biteganyijwe ko iraberamo n’ umwiherero w’ abakuru w’ ibihugu bigize uyu muryango uraba ubaye ku nshuro ya 4. Umwiherero wa mbere w’ abakuru b’ ibihugu bigize EAC wabaye muri 2008, uwa kabiri uba muri 2012, uwa 3 uba muri 2014.

Muri iyi nama abakuru bararebera hamwe ibimaze kugerwaho muri gahunda y’ iterambere 2063 n’ ibyagezweho muri gahunda y’ iterambere rirambye mu rwego rw’ ubuzima.

Umuryango w’ Afurika y’ iburasirazuba ugizwe n’ ibihugu bitandatu aribyo U Rwanda, Burundi, Kenya, Uganda, Sudani y’ Epfo na Tanzania.

Perezida wa Tanzania John Pombe Maghufuli ni we mukuru w’ igihugu wamaze kugera muri Uganda, yakiriwe na mugenzi we wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni.

Muri iyi nama u Rwanda ruhagarariwe n’ itsinda riyobowe na Minisitiri w’ Ibikorwaremezo James Musoni , rigizwe n’ Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ ububanyi n’ amahanga Olivier Nduhungirehe na Dr Patrick Ndimubanzi Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuvuzi rusange muri Minisiteri y’ ubuzima.

Hari abasanga uruzinduko rw’ iminsi ibiri Perezida wa Zambia Edgar Lungu arimo mu Rwanda arirwo rwatumye Perezida Paul Kagame atitabira iyi nama y’ abakuru b’ ibihugu ahubwo akohereza abamuhagararira.


Minisitiri Musoni James

Iyi nama y’ abakuru b’ ibihugu yabanjirijwe n’ iy’ abaminisitiri yabaye kuri uyu wa 21 Gashyantare 2018 ndetse n’ imurikabikorwa mpuzamahanga rirakoza kuri uyu wa 22 Gashyantare ririmo kwerekanirwamo ibicuruzwa bishya, ibiherutse kuvumburwa n’ ubushakashatsi ndetse n’ udushya twahanzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa