skol
fortebet

Uganda yarekuye Abanyarwanda 13 yari ifunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko

Yanditswe: Tuesday 18, Feb 2020

Sponsored Ad

Igihugu cya Uganda cyatangiye kugaragaza ubushake bwo kurekura abanyarwanda cyari gifunze mu buryo bunyuranyije n’Amategeko cyane ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri yamaze kurekura Abanyarwanda 13.

Sponsored Ad

Mu muhango wari uhagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa,Uganda yashyikirije aba banyarwanda 13 u Rwanda mu muhango wabereye kuri Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu.Aba banyarwanda barimo abagabo 10 n’abagore 3.

Sam Kutesa yabwiye abanyamakuru ko bakoze iki gikorwa cyo kurekura aba banyarwanda 13 kubera ko intego bafite yo kugarura umubano mwiza n’u Rwanda.Mu barekuwe harimo umugore wa Rene Rutagungira nawe wari warafashwe.

Kuwa Kabiri taliki ya 07 Mutarama 2019, nibwo Uganda yatangiye kugaragaza ubushake bwo kurekura Abanyarwanda ifunze mu buryo budakurikije amategeko aho yarekuye abagera ku icyenda barimo René Rutagungira wabimburiye abandi gufatwa no gukorerwa iyicarubozo n’inzego z’umutekano za Uganda ashinjwa ubutasi.

Bamwe mu banyarwanda 2 bafashwe bashinjwa n’inzego z’umutekano z’iki gihugu ibikorwa by’ubutasi barekuwe ku mugaragaro n’urukiko rukuru rwa Makindye mu gitondo cyo kuwa Mbere.

Uganda yatangiye guta muri yombi abanyarwanda bari ku butaka bwayo,ikabafunga mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu mwaka wa 2018.

Uku guhohotera abanyarwanda no gushaka kubashora mu mitwe ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda Uganda ifasha nibyo byatumye umubano wayo n’u Rwanda uzamo agatotsi.

Muri Werurwe umwaka ushize, nibwo Guverinoma y’u Rwanda yasabye abaturage bayo guhagarika kujya muri Uganda kubera impungenge z’umutekano wabo, nyuma y’ubuhamya bw’abarengaga 800 bari bamaze iminsi birukanwa ku butaka bw’icyo gihugu bavuga ndetse banagaragaza ihohoterwa n’iyicarubozo bakorewe.

Leta y’u Rwanda yavuze ko Uganda nihagarika ibyo guhohotera Abanyarwanda bari ku butaka bwayo no gufasha imitwa ishaka guhungabanya umutekano wayo,umubano uzongera kugaruka.

Mu cyumweru gishize habaye inama yahuje intumwa z’u Rwanda n’iza Uganda hafatwa umwanzuro w’uko iki gihugu kiyoborwa na Museveni kigiye kurekura abanyarwanda bagifungiwemo aribyo byatangiye gukorwa.

Ibi bibaye mbere gato y’uko perezida Kagame na Museveni bahurira mu nama izabera i Gatuna kuwa Gatuna kuwa Gatanu w’iki cyumweru.

Mu bandi bantu bashyikirijwe U Rwanda harimo n’inyeshyamba 2 zo mu mutwe wa RUD-URUNANA zahungiye muri Uganda nyuma yo kugaba igitero mu Kinigi.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa