skol
fortebet

Uganda yarekuye Abanyarwanda 7 barimo uwo yahereyeho gukorera iyicarubozo

Yanditswe: Tuesday 07, Jan 2020

Sponsored Ad

Abanyarwanda 7 barimo René Rutagungira wabimburiye abandi gukorerwa iyicarubozo n’inzego z’umutekano za Uganda ashinjwa ubutasi, barekuwe n’Urukiko rwa Gisirikare rwa Uganda.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 07 Mutarama 2019, nibwo aba Banyarwanda bashinjwaga n’inzego z’umutekano z’iki gihugu ibikorwa by’ubutasi barekuwe ku mugaragaro n’urukiko rukuru rwa Makindye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri.

Ibinyamakuru byo muri Uganda bivuga ko aba banyarwanda barekuwe n’Urukiko rukuru rwa Gisirikare rwa Makindye, nyuma y’aho ubushinjacyaha buhagaritse ibirego bwabashinjaga birimo gutunga intwaro mu buryo butemewe.

Uganda imaze igihe kinini ita muri yombi abanyarwanda bari ku butaka bwayo,ikabafunga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Uku guhohotera abanyarwanda no gufasha imitwe ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda nibyo byatumye umubano w’u Rwanda na Uganda uzamo agatotsi gusa Leta y’u Rwanda yavuze ko Uganda nihagarika ibi bintu bibiri umubano uzongera kugaruka.

Muri Werurwe umwaka ushize, nibwo Guverinoma y’u Rwanda yasabye abaturage bayo guhagarika kujya muri Uganda kubera impungenge z’umutekano wabo, nyuma y’ubuhamya bw’abarengaga 800 bari bamaze iminsi birukanwa ku butaka bw’icyo gihugu bavuga ndetse banagaragaza ihohoterwa n’iyicarubozo bakorewe.

Kuri Twitter,Abanyarwanda basabye ko Uganda yarekura abanyarwanda bose ifungiye muri gereza zitazwi gusa banashimye ko yatangiye kuva ku izima ikarekura bamwe nyuma y’igihe ubuyobozi bw’u Rwanda bubiyisaba.

Ntabwo Uganda yatangaje amazina y’abarekuwe bose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa