skol
Kigali
startimes

Umuhungu wa Aloys Nsekarije yagereranyije ubutegetsi bwa Kagame n’ ubwa Habyarimana agaragaza itandukaniro

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 28 May 2017 Yasuwe: 43076

Col. Aloys Nsekarije wabaye Minisitiri w’ uburezi ku butegetsi bwa Habyarimana

Mitsindo Fidele umuhungu wa Aloys Nsekarije wabaye Minisitiri w’ uburezi kuri Leta ya Habyarimana yageranyije ubutegetsi bwa Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame n’ ubw’ uwahoze ari Perezida w’ u Rwanda Juvenal Habyarimana agaragaza Habyarimana yakoreshaga amayeri amugaragaza nk’ umuntu mwiza nyamara yihereye agapanga ibintu bibi.

Mitsindo Fidele uvuga ko yabanje kuba Burugumesitiri wa Komine Giciye, nyuma akaba Perefe wa Gisenyi avuga ko mu mutima wa Kagame yarimo urukundo.

Ibi yabitangaje ku wa 24 Gicurasi 2017, ubwo komisiyo y’ ubumwe n’ ubwiyunge yakoreraga mu karere ka Nyabihu ibiganiro byahuje abayobozi mu nzego zitandukanye n’ abahoze ari abayobozi.

Yagize ati “Ari Habyarimana na Paul Kagame bombi ndabazi, ushaka kubamenya age anyegera mbavugeho bombi. Habyarimana yari afite amayeri agatuma abajya kumuvuga neza yataha agapanga ibibi, ariko mu rugo iwabo twajyagayo tukaryayo, abarya kakanyama tukaryaho, twagera no gutera imbere muri za tango z’ amayeri nazo tukaryaho”

Yakomeje agira ati “Nonse ishereka ry’ amacakubiri, nkura bamwira ko umututsi ari mubi. Muri uko gukura umuntu agakura bamubwira ko ikibi cyose ku Rwanda ari umutusi.”

Mitsindo avuga ko yakuze abona mu gisirikare hari itegeko rivuga ko ugomba kujya mu gisirikare agomba kuba ari umukiga nawe w’ intoranywe. Ngo yakuze bamubwira ko hari abantu bagomba kwiga n’ abatagomba kwiga bigera aho abyakira nk’ ihame.

Mitsindo akomeza avuga ko Leta ya Kayibanda, n’ iya Habyarimana zigishije ubumwe ariko akavuga ko bigishaga ubumwe butabarimo.

Uyu muhungu wa Nsekarije agaragaza ko aho amenyeye FPR aribwo yamenye ukuri, akavuga ko Perezida Kagame yamukunze atari uwo gukundwa, kubera ko mu mutima wa Kagame harimo urukundo.

Ati “Ni ngombwa nubona ukuri uhitemo ukuri, ikitari ukuri uvuge uti iki si ukuri…Ariko mu by’ ukuri Kagame yabaye umubyeyi wanjye ntari nkwiriye,ndavuga nti ariko nubwo ari muri FPR reka ngenzure neza menye niba no mu mutima we harimo urukundo. Muri Kagame Paul Harimo urukundo, twe kuvuga Perezida, muri Kagame Paul harimo urukundo”

Akomeza agira ati “Guverinoma ya Habyarimana yavuze ubumwe, iya Kayibanda yavuze ubumwe ariko bavuze ubumwe butabarimo. Bavugaga ubumwe ku karubanda ariko bagera mu rugo abana babo bakonka amacakubiri, nonse amacakubiri”

Komisiyo y’ igihugu y’ ubumwe n’ ubwiyunge yatangije gahunda yo guhuza abayobozi n’ abahoze ari bo mu rwego kugira ngo bahure bungurane ibitekerezo biganisha ku bumwe n’ ubwiyunge. Mitsindo ari mu bahoze ari abayobozi.

Muri ibi biganiro, Ndagijimana Jean Bosco uvuga ko Nsekarije Aloys yamubujije kwiga bigatuma agirira inzika umuhungu we Mitsindo yavuze ko ababariye Mitsindo.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble kamanzi

    Yewe nta Runari nta L’ONU.Wowe na so mri bamwe imfizi ibyara uko ibyagiye.Murarya ntimuhage muzahora muhakwa muhakirizwa muvodavoda mushaka indonke.Ibyo so yakoze aringaniza ari9ko yarangiza akenda abo yitaga abanzi!! Muri bamwe

    May 2017
  • chat_bubble Umusoto Fabien

    Burya rero, ububwa buri ugutatu:

    1Gusaba uwo womye
    2Kwima uwaguhaye
    3Kwandavura!!!!

    May 2017
  • chat_bubble Kayiranga

    Uyu Mitsindo mwene Nsekarije twariganye mu mashuri abanza ya camp Kigali ariko ntamuswa nkawe nigeze mbona aranzi newe aziko ibyo mvuga aribyo ntako se atakoze kugirango yige aho yagiye kwiga mubufaransa ntiyigeze arangiza kuko niwe muntu wagize amanota make kuva iyo université yabaho.Kuba avuga ibintu nkibi ntibintangaje kuko mumutwe we ntakirimo.Ubwose iyo avuga urukundo rwa Kagane amukunda abikurahe!Ndabizi ko urimo wigura kuko ufite mushiki wawe uba mububiligi wanga Kagame kurusha abazimu be ariko niyo umuntu yigura ashyiramo ubwenge.Habyara ko yagiraga abajenerali batari abakiga hari umujenerali uzi w’umuhutu wa Kagame?So yishe ikigihugu none nawe ndabona urimunzira zokurushaho kucyica nabi.nutagwa mubuhungiro ngewe nzahagwa.

    May 2017
  • chat_bubble Kayitare

    Njye birambabaje kubona iyi nyandiko yashyizwe ku rubuga bwite rwa facebook ya Akana Alice.
    Kuba Mitsindo ari umuteruzi nta n’umwe utabizi ariko ntabwo bigomba kuvangwa n’ubuzima bwite bwa bene Nsekalije bose. Mistindo ni igisambo cy’ingufu, n’umucinyankoro utatinya no kwicisha bene Nsekalije bandi. Ibi Mitsindo avuga uwazana ingoma nshiru yavuga (nako yaruka ibirenzeho inshuro ijana). Nimumureke avugaguzwe ariko ibyo avuga mubitandukanye n’ubuzima bwite bw’abavandimwe be.

    May 2017
  • chat_bubble Marembo

    NSEKALIJE Aloys ariwe se wa MITSINDO ibyo yakoze turabizi, na Mitsindo umuhungu we ibyo yakoze n’ibyo yavuze yiherereye turabizi. Iyo ari mu ruhame avuga KAGAME neza nyamara iyo yiherereye ibyo avuga ............uko niko abanyarwanda bateye.

    May 2017
  • chat_bubble kwibuka

    Mitsindo icecekere wirire ibyaso kuko yonse igihugu, agisahura,yimana amashuri, yironda, arimwe nabenewanyu mwiga gusa, naho ubundi usabe Imana uzasaze nka iso gusa kuko yashaje nacyo aryojwe mu ubugome yakoreye abanyarwanda batandukanye.

    May 2017
  • chat_bubble Rwema

    Kuki mushyiraho ifoto ya Nsekalije ntimushyireho ifoto ya Mitsindo niba koko ari Mitsindo atariho kuberako arumuhungu wa Nsekalije?

    May 2017
  • chat_bubble mujawamaliuya

    Finalement RPF irimo irakoresha amaturufu atacyemewe mu mukino(obsolete)! Nuamara se abavuga barabuze? Aba kubaha ijambo ngo nuko ari abahutu bakoreye Leta ya Habyara, bagakorera na Leta y’ubumwe ntibibahesha itike yo kuba bahagararira ishyaka! Reka dutegereze arimo abantu benshi barimo.kugenda basona

    May 2017
  • chat_bubble Mahoro

    Akaje karemerwa!!!.

    May 2017
  • chat_bubble Revokarevo

    Uwabaroze ntiyakarabye muzapfa muhakwa kandi muzarangira mutyo

    May 2017
  • chat_bubble Sekimonyo

    Ari Macinya na Mitsindo we ni ’’ Mabyi na Nnyo’’. Amakosa aregwa ubutegetsi bwa Habyarimana ni so wayamukoresheje none reba ngo uravodavoda!

    May 2017
  • chat_bubble Antoinette

    Uwo Fidéli agomba guhakwa kugira ngo aramuke kuko ubwe ntacyo yishoboreye. Tu n est pas autonome et tu ne l as jamais ete domage que tu as besoin de dire " oui. Oui" kugira ngo ubone bucya. Oui àdes choses ausquelles tu ne crois pas au fond.

    May 2017
  • chat_bubble Antoinette

    Uwo Fidéli agomba guhakwa kugira ngo aramuke kuko ubwe ntacyo yishoboreye. Tu n est pas autonome et tu ne l as jamais ete domage que tu as besoin de dire " oui. Oui" kugira ngo ubone bucya. Oui àdes choses ausquelles tu ne crois pas au fond.

    May 2017
  • chat_bubble gasole

    Warumugome ukiyobora komine giciye uzihane nukuntu wakubise mubyarawawe ukamwambika ubusa mwisoko ryo mugasiza

    May 2017
  • chat_bubble Ngutete

    Mwaretse gukeza umwami kuko abahatse like father like sun usa naso uwo yakeje yaramutatse nawe birakuyobeye amatakirangoyi wamugani bihindutse ayo wamuvuga twayafatisha amaboko abiri

    May 2017
  • 1 | 2 | 3

Inzindi nkuru

Perezida Macron yemeje ko azasura u Rwanda muri 2021

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko mu mwaka utaha wa 2021...
20 November 2020 Yasuwe: 1509 0

Perezida Kagame yahuriye bwa Mbere mu nama na Ndayishimiye w’u Burundi...

Uyu munsi habaye inama ya munani yahuje abakuru b’ibihugu bigize umuryango...
20 November 2020 Yasuwe: 4767 0

’Ubwisanzure na demokarasi bifite aho bitagomba kurenga’-Perezida...

Perezida John Magufuli wa Tanzania yavuze ko ubwisanzure na demokarasi...
14 November 2020 Yasuwe: 778 0

Inama y’Abaminisitiri yagumishijeho ingamba zisanzwe zo kwirinda...

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Ugushyingo 2020 muri...
12 November 2020 Yasuwe: 4008 0

Imbamutima za Meya Sebutege wabaye uwa kabiri mu mihigo y’Uturere

Umuyobozi w’akarere ka Huye,Bwana Sebutege Ange,umaze imyaka isaga 2 ku...
1 November 2020 Yasuwe: 2368 0

"Ntimushobora kubwira abantu muyobora ibyo mubona bakora bitari byo ko...

Nyakubahwa Perezida Kagame yakebuye abayobozi batandukanye by’umwihariko...
30 October 2020 Yasuwe: 1687 0