skol
fortebet

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umujyi wa Kigali yasezeye mu mirimo ye

Yanditswe: Monday 06, Feb 2017

Sponsored Ad

Matabaro Jean Marie Vianney wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umujyi wa Kigali kuva muri 2010 yasezeye ku mirimo ye.
Kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gashyantare nibwo Perezida wa Njyanama y’ Umujyi wa Kigali yatangaje ko bakiriye ibaruwa Matabaro yanditse asaba guhagarika imirimo mu gihe kitazwi.
Perezida w’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali Athanase Rutabingwa yavuze ko uyu Matabaro nta kibazo yari afite mu buyobozi bw’ Umujyi wa Kigali.
Ibi bibaye mu gihe Umujyi wa Kigali umaze iminsi ibiri (...)

Sponsored Ad

Matabaro Jean Marie Vianney wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umujyi wa Kigali kuva muri 2010 yasezeye ku mirimo ye.

Kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gashyantare nibwo Perezida wa Njyanama y’ Umujyi wa Kigali yatangaje ko bakiriye ibaruwa Matabaro yanditse asaba guhagarika imirimo mu gihe kitazwi.

Perezida w’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali Athanase Rutabingwa yavuze ko uyu Matabaro nta kibazo yari afite mu buyobozi bw’ Umujyi wa Kigali.

Ibi bibaye mu gihe Umujyi wa Kigali umaze iminsi ibiri udafite Meya. Inama y’ abaminisitiri yateranye mu mpera z’ icyumweru gishize ku wa Gatanu tariki 3 Gashyantare 2017 yanzuye ko Mme Mukaruliza Monique wari umaze amezi 11 ayobora Umujyi wa Kigali agirwa ambasaderi w’ u Rwanda I Lusaka muri Zambia.

Rutabingwa yatangaje ko imirimo Matabaro yakoraga iraba ikorwa n’umukozi ushinzwe imirimo rusange mu gihe hataraboneka umusimbura.

Impinduka za hato na hato mu buyobozi bw’ Umujyi wa Kigali

Muri Komite nyobozi y’ Umujyi wa Kigali yatowe umwaka ushize Visi Meya ushinzwe ubukungu n’ iterambere Parfait Busabizwa ni wenyine utarahindurirwa imirimo.

Mu Ugushyingo umwaka ushize Mme Judith Kazayire wari Umuyobozi w’ Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’ abaturage yagizwe Guverineri w’ Intara y’ Iburasirazuba. Kazayire yasimbuwe na Muhongerwa Patricie wakoraga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

Tariki 3 Gashyantare 2017 Monique Mukaruliza wari Meya w’ uyu mujyi yagizwe Ambasaderi we ntabwo arasimbuzwa.

Tariki 6 Gashyantare 2017, uwari umaze imyaka irenga itandatu ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umujyi yanditse asaba guhagarika imirimo mu gihe kitazwi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa