skol
fortebet

Umusore akurikiranyweho gusambanya abanyeshurikazi abarangiwe na mugenzi wabo

Yanditswe: Monday 12, Jun 2017

Sponsored Ad

Umusore utatangajwe amazina wo mu murenge wa Remera mu karere ka Gatsibo ari mu maboko ya polisi akurikiranyweho gusambanya abanyeshurikazi bo muri G. S. Bugarura abarangiwe n’ umunyeshurikazi mugenzi wabo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Mukamana Marceline yatangaje ko hafashwe abasore babiri n’umukobwa umwe, ariko uwo mukobwa aza kurekurwa, abo basore bashyikirizwa polisi.
Nyuma yo kugezwa kuri polisi, umwe muri abo basore na we yararekuwe, hasigara umwe polisi ivuga ko (...)

Sponsored Ad

Umusore utatangajwe amazina wo mu murenge wa Remera mu karere ka Gatsibo ari mu maboko ya polisi akurikiranyweho gusambanya abanyeshurikazi bo muri G. S. Bugarura abarangiwe n’ umunyeshurikazi mugenzi wabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Mukamana Marceline yatangaje ko hafashwe abasore babiri n’umukobwa umwe, ariko uwo mukobwa aza kurekurwa, abo basore bashyikirizwa polisi.

Nyuma yo kugezwa kuri polisi, umwe muri abo basore na we yararekuwe, hasigara umwe polisi ivuga ko yashukishaga abanyeshuri ikiryabarezi, bakaza bijejwe akazi bahagera akabasambanya.

Bivugwa ko uwifuzaga kubonana n’umukobwa wo muri iki kigo yavuganaga n’aba basore ubusanzwe bakora umurimo wo gucuruza ibiryabarezi mu gasantere kari hafi y’iki kigo.

Aba basore bakoranaga n’umukobwa wiga muri iki kigo mu mwaka wa Gatatu agakora ubukomisiyoneri, umukobwa ubonetse agashyikirizwa uwamwifuje.

Bamwe mu banyeshuli babwiye Izubarirashe.rw dukesha iyi nkuru ko iki kibazo kimaze igihe ndetse ko bakibwiye ubuyobozi bw’ikigo mu nama y’abakobwa yabaye kuwa 4 Gicurasi 2017 ntibugikurikirane.

Aba banyeshuri bavuga ko kuba noneho ikibazo cyatangiye gukurikiranwa byasembuwe n’urupapuro rwafatanwe umukobwa umwe wiga muri iki kigo yari yandikiwe n’aba bakora ubukomisiyoneri.

Umutoni Aline (izina twamwise) avuga ko uyu mukobwa icyo yari agamije ari ugushakira inshuti abakobwa akabahuza n’abasore bo hanze y’ikigo na we bakamwishyura.

Aganira n’izubarirashe.rw, yagize ati “We yazaga akakubaza ngo ‘ufite inshuti?’ wamubwira uti ‘ntayo mfite’ akakubwira ati ‘kugira ngo mukubonere wamfasha tugakina dilo ko zunguka?’ Mbese avuga dilo.

Ntuba uzi icyo akubarije ngo ufite chéri ukabona agukoreye ubukomisiyoneri gutyo akakujyana akakugeza ku bantu utazi, ukabona wisanze ubarimo hagati abo bantu mugahurira aho we agahita acaho. We ni ubukomisiyoneri akora, niba bamubwiye ngo dushakire abana, uwo muntu iyo akubonye bwa mbere ntabwo muhita muryamana, akora buryo ki akwiyegereza, hari abo byabayeho njye ubwanjye nzi neza kandi tunaturanye”

Undi munyeshuli witwa Umuhoza Clementine wiga mu mwaka wa gatatu, avuga ko uyu mukobwa wakoraga ubukomisiyoneri muri iki kigo yamugezeho ariko akamwangira.

Uyu mwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 17, aganira n’izubarirashe.rw yagize ati, “Yaraje aratubwira ngo arashaka kudushakira abagabo turabyanga, yarabanje abibwira umwana witwa Gapeti arabyanga, uwo amaze kubyanga nanjye araza arabimbwira ndabyanga, maze kubyanga aragenda abwira undi mukobwa witwa Betty twigana nawe arabyanga, noneho aragenda abwira na Chance, Chance nawe arabyanga, umwarimu wacu amaze kubimenya ni bwo babimubajije arabyiyemerera.”

Gusa umuyobozi w’iri shuri Justin Mbarushimana yanze kugira icyo atangaza kuri aya makuru ahubwo adusaba ko twabaza ubuyobozi bw’umurenge.

IP Jean Bosco Dusabe wasigariye umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba kuko ari muri konji avuga ko icyo kibazo atari ubucuruzi bw’abantu busanzwe.

Avuga ko umusore polisi ifunze akekwaho gushuka abakobwa bo muri iki kigo kugira ngo ajye abasambanya binyuze mu kubashuka ababwira ko bazajya bamufasha gucuruza ibiryabarezi.

Yagize ati, “Kiriya kibazo ntabwo ari ubucuruzi bw’abantu nk’uko babivugaga, ni umusore wajyaga abashuka ngo kugira ngo bajye bakorana kuri cya kimashini cyitwa ikiryabarezi ariko afite gahunda yo kujya abasambanya, ntabwo ari ukubacuruza ahubwo bavaga ku ishuri bakajyayo afite intego yo kubaha akazi aho ku kiryabarezi agamije kujya abasambanya.”

Polisi irasaba ababyeyi gukurikirana abana babo, bagatangira amakuru ku gihe mu gihe cyose baba babonye uwo ari we wese ugamije guhungabanya uburere bw’abana babo.

Muri uru rwunge rw’amashuli rwa Bugarura, bivugwa ko kuva umwaka utangiye abakobwa bane ari bo bamaze gutwara inda zitateguwe.

Ibitekerezo

  • Uwo musore yakoze amahano nafatirwe ibihano

    akwiye guhanwa mugiheicyahacyimuhamye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa