skol
fortebet

Umuvunyi wungirije ushinzwe kurwanya akarengane yarangije manda zose itegeko ryamwemereraga

Yanditswe: Thursday 23, Feb 2017

Sponsored Ad

Ms. Bernadette Kanzayire, wari Umuvunyi Wungirije Ushinzwe Gukumira no Kurwanya Akarengane
Kuri uyu wa gatatu ushize taliki 23/2/2017 nibwo manda ebyiri z’imyaka 8 (imyaka ine kuri buri manda) Ms.Bernadette KANZAYIREyari yemerewe nk’Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane zarangiye.
Umuvunyi Mukuru aba yungirijwe n’Abavunyi babiri: ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane ndetse n’ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa.
Itegeko ryemerera Umuvunyi Mukuru ndetse n’Abavunyi (...)

Sponsored Ad

Ms. Bernadette Kanzayire, wari Umuvunyi Wungirije Ushinzwe Gukumira no Kurwanya Akarengane


Kuri uyu wa gatatu ushize taliki 23/2/2017 nibwo manda ebyiri z’imyaka 8 (imyaka ine kuri buri manda) Ms.Bernadette KANZAYIREyari yemerewe nk’Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane zarangiye.

Umuvunyi Mukuru aba yungirijwe n’Abavunyi babiri: ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane ndetse n’ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa.

Itegeko ryemerera Umuvunyi Mukuru ndetse n’Abavunyi bungirije manda y’imyaka ine yisubiramo inshuro imwe.

Umuvunyi wungirije ushinzwe gukuumira no kurwanya ruswa n’ubwo manda ye nawe yarangiriye rimwe n’iya mugenzi we, we ashobora gukomerezaho mu gihe cyose Guverinoma itashyizeho umusimbura. Ni manda ya mbere yari arangije.

Mu gihe manda y’Umuvunyi Mukuru n’Abamwungirije uko ari ebyiri zirangiye bahagarara ku mirimo yabo, ariko iyo umwe muri bo arangije manda ye ya mbere hataragenwa umusimbura aba ashobora gukomeza imirimo ye.

Itegeko riteganya ko Umuvunyi Mukuru n’Abamwungirije bagenwa n’Inama y’Abaminisitiri amazina yabo agashyikirizwa Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena ari nayo ibemeza.

Umuvugizi w’Urwego rw’Umuvunyi, Jean Pierre Nkurunziza, yatangarije Umuryango ko kuba manda y’Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane yarangiye nta cyuho biri buteze mu kazi ka buri munsi k’Urwego.

Yagize ati:” akazi karakomeza gakorwe, yaba ari Umuvunyi Mukuru arahari, Umuvunyi wungirije wundi (ushinzwe kurwanya ruswa) aracyari mu mirimo ye, ndetse n’abadiregiteri (abayobozi b’amashami) bose barahari barakomeza akazi kakorwaga”.


Mu gukumira ruswa n’Akarengane, mu bubasha Urwego rw’Umuvunyi rwari rwatangiranye hiyongereyeho kuba rwagenza ibyaha bya ruswa n’akarengane rukanabiregera inkiko ndetse rukanasubirishamo imanza mu gihe hari ahagaragaye ibimenyetso by’akarengane mu kuzica cyangwa kuzirangiza.

Ms. Kanzayire Bernadette azwi nk’umuhanga mu mategeko ariko by’umwihariko mu kazi ke akaba yari Umuyobozi wari uzi gutega amatwi abaturage no kubabwira bakumva. Mu bibazo asize uzamusimbura azahangana nabyo harimo icy’ubwinshi bw’imanza zasabiwe gusubirwamo no gukurikirana ishingiro ry’ubusabe.

Nta minsi ishize Urwego rw’Umuvunyi rutangaje ko hari abakekwaho kuba abatekamutwe batangiye kujya bahamagara abaturage bakababeshya ko bakorera Urwego rw’Umuvunyi kandi hagize amafaranga babaha babafasha dosiye zabo bagejejeyo zakwihutishwa (kubera impungenge ko zazatinda).

Urwego rw’Umuvunyi rukaba rumaze iminsi ruburira abaturage ngo batagwa mu mutego w’aba bakekwaho kuba ari abatekamutwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa