skol
fortebet

#Umwiherero 2020: Hamenyekanye ingano ya ruswa Dr.Isaac Munyakazi yahawe yatumye ahindura ibyavuye mu bizamini bya Leta n’icyakoze kuri Dr.Diane Gashumba

Yanditswe: Sunday 16, Feb 2020

Sponsored Ad

Kuri iki Cyumweru taliki ya 16 Gashyantare 2020 nibwo hatangiye umwiherero w’abayobozi 400 bo mu nzego za Leta n’izigenga uri kubera mu kigo cya gisirikare I Gabiro mu karere ka Gatsibo, aho perezida Kagame yavuze ko imyitwarire mibi y’abayobozi mu nzego zose itazihanganirwa.

Sponsored Ad

Mu ijambo rye,perezida Kagame yavuze ku gipimo kidasanzwe cyo kutihanganira abayobozi baranzweho imikorere mibi.

Mu ijambo rye, perezida Kagame yavuze ko yari ategereje cyane uyu mwiherero kuko hari bamwe mu bari bagize guverinoma batawujemo kubera kwegura kubera imikorere mibi.

Perezida Kagame yakomoje ku makosa bamwe bakoze ahereye ku wahoze ari umunyamabanga wa Leta ushinzwe itegekonshinga n’andi mategeko,Me Evode Uwizeyimana wahutaje umugore ushinzwe umutekano mu cyumweru cyashize.

Yagize ati Ati “Evode aragiye mu ruhame, asanze abantu b’umutekano bari ku kazi,icya mbere imodoka ye aragenda ayiparika ahantu badaparika, hagaragara azi ko abantu badashyira imodoka aragenda aba ariho ayishyira.

Icya kabiri,hari ahantu ho gusuzumira,abantu bose banyura muri iyo mashini isaka kugira ngo binjire mu nyubako yajyagamo.We yahisemo guca ku ruhande,aca ahatanyurwa.Aba ariyo nzira akoresha.

Umwana w’umukobwa wari ku kazi amubonye aramukurikirana aramwegera, anamubwira neza ati “Aho hantu unyuze ntabwo ariho abantu banyura.Icya mbere parking,icya kabiri uranyura ahatariho.Abantu bose banyura hano ku mutekano wa buri wese.Kuki wowe utanyura aho abandi banyura.undi we nta n’ikindi kintu yasubije,akubita umwana w’umukobwa yikubita hasi aribarangura.Nicyo gisubizo Minisitiri yahaye uwo mwana.

Ariko,ntabwo aribwo bwa mbere s’ubwa kabiri, niko asanzwe abigenza ariko bamwe muri mwe murabizi ,mwarabibonaga muraceceka”.

Perezida Kagame yavuze k’uwahoze ari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi,Dr Isaac Munyakazi wishoye mu bikorwa bidakwiriye agafata ikigo cyagombaga kuba mu myanya ya nyuma mu bizamini bya Leta akakigira icya mbere bakamuha amafaranga yavuze ko ari ibihumbi 500 FRW.

Yagize ati "Munyakazi aragiye ni Minisitiri w’uburezi.Hari ibintu batondeka uko amashuri yarushanyijwe mu mikorere.Abayobozi b’ishuri bajya kureba Munyakazi baramubwira bati ishuri ryacu ryari ryabaye mu ya nyuma.Mu mashuri ijana na mirongo ryari hejuru y’ijana.Abakuru bayo mashuri baragenda babwira uwo mu minisitiri bati ariko tworohereze ishuri ryacu ribe mu ya mbere kandi turanaguhemba.Arabikora,arabihindura ishuri ryari irya nyuma arishyira mu ya mbere.

Bamuha amafaranga.Muzira n’ubusa,bamuha ibihumbi 500 FRW.Ubundi n’uwayaguhera ubusa nta cyiza wakoze wayanga kuko nta kirimo ariko urwo nirwo rwego rwanyu,niko mungana niko mumeze.Imico mibi ibatesha agaciro mugahabwa ibihumbi 500 FRW mukaba mwakwica umuntu,abantu cyangwa mukaba mwakwica igihugu ku bihumbi 500.Iyo abantu bameze bacyo birumvikana uko bimeze.

Ibi mbabwira ntabwo ari inkuru kuko nawe yaje kubyemera ariko kubera ko hari ibimenyetso atashoboraga guhakana.bamufatiye mu cyuho.Nibaza ukuntu uwo minisitiri yicara mu bantu mukaba mwicaye muri aho mushobora gukora ibintu nkibyo.Uwo nawe n’iyo mbyihorera ntabwo twari kuza hano ngo hagire umbaza ati “Ariko perezida ibintu twumvise uyu muntu yicaye aha akora iki?.Nta numwe wajyaga kumbaza muri mwebwe kuko ntacyo bitwaye kuri mwebwe.”

Yavuze kandi kuri Dr.Diane Gashumba wahoze ari Minisitiri w’Ubuzima weguye kubera amakosa atandukanye yakoze mu miyoborere arimo kubeshya ko hari ubushobozi buhagije bw’uko abantu bapimwa Coronavirus nyuma bikaza kugaragara ko ibikoresho byari bihari bitari bihagije.

Yagize ati "Sinzi ukuntu byanjemo mbyutse, nterefona bamwe mu bayobozi njya no kwa Minisitiri w’intebe ndababwira nti iyi ndwara ya Coronavirus, ndavuga nti tugiye kujya mu mwiherero,turi benshi,turi mu cyumba kimwe,turuzuranye,turasabana,ndavuga nti buriya twese badupimye tugiye kujyayo tukajyayo tuzi ko tumeze neza. Nti mumbwirire Minisitiri w’Ubuzima twese abagiye kujya mu mwiherero badupime, bampereho bajye ku bandi nta kurobanura.

Hari hamaze iminsi bambwira ko twiteguye aho twamenyera ko yatugezemo,ibintu byose birahari.Hanyuma hagaruka ubutumwa bumbwira ngo “Urareba,ntabwo ari ngombwa twagenda.Ni nko kuvuga ngo dushobora gufashwa n’amasengesho tukigendera,tukabisengera gusa tukagenda.

Aramubwira ngo bafite ibyangombwa bishobora guhaza abantu ibihumbi 3500.ubwo nituvanamo 400 tugiye kujya mu mwiherero, turaba tubigabanyije cyane.umuntu aramubwira ati “iby’iyo mibare ntabwo mbizi ariko njyewe naguhaye ubutumwa buvuye kwa perezida n’itegeko.Ibyo bindi uvuga ngo ntabwo uri butange 400 kubera ko ufite bihumbi 3500 ngo uraba uvanyeho byinshi,ibyo ngibyo uterefone perezida ubimwibwirire.

Ubwo natumye ntyo,nari nabwiye uwo muntu nti ubwire na kanaka n’inzego zitandukanye zirimo n’iz’umutekano.Umwe mu bo muri Minisiteri y’umutekano niwe wahisemo kohereza abantu bajya muri minisiteri y’Ubuzima ubwayo,kujya kumenya uko tunifashe.

Bageze muri Minisiteri y’ubuzima,ababikoramo barababwira bati “ibyo bikoresho ntabyo dufite,dufite iby’abantu 95 gusa ibyo muvuga n’ibiki.”Hanyuma maze kubona iyo raporo ivuye mu bashinzwe umutekano,nyohereza muri Minisiteri y’ubuzima nti “ariko ko abantu bambwiye ngo nubwo muvuga ngo mufite ibintu bishobora gukora ku bantu 3500,ko bambwiye ko mufite iby’abantu 95 nibyo.Bati “Yego nibyo.Ndabaza nti “ibyo bindi si mwantumagaho ngo abantu 400 muraba mugabanyije,na 400 ntimwashobora kubakoraho mufite 95 gusa?.Ngo niko bimeze.”

Perezida Kagame yavuze ko yabanje kubwirwa ibinyoma bitagira ingano mbere y’uko abasha kumenya ko hari ibikoresho 95.

Perezida Kagame yakomoje ku cyo yise imico mibi yaranze bamwe mu bayobozi ndetse avuga ko hari ibintu bidakwiriye kwihanganirwa.

Yasabye urubyiruko kwirinda imico mibi nk’iyo ngiyo rukigira ku bakora akazi kabo neza ari nabyo bizafasha igihugu gutera imbere.

Turakomeza kubakurikiranira uyu Mwiherero uri kuba ku nshuro ya 17...



Kuri iki Cyumweru Perezida Kagame yatangije #UMWIHERERO2020

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa